Advertising

Zari Hassan yise umugabo we umugambanyi

28/02/2024 16:06

Nta gihe kinini gishize gusa kugeza ubu umwuka wo gutandukana hagati ya Shakib Cham Lutaaya na Zari Hassan ni wose ndetse biravugwa ko umugabo yamaze kuzinga twose akahukana agasiga umugore we yishakiye.

 

Ibi byatangiye guhwihwiswa ubwo Zari Hassan yagaragaye agatoki ku kandi hamwe na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri gusa bakaba barahanye gatanya.

 

Izi nkuru kandi zaje zikurikiye izavuzwe ko urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu, urwa Shakib Cham na Zari zose zaba zishingiye ku kiganiro Young Famous African Reality Show gitambuka kuri Netflx gusa kiba gikorerwa muri Africa y’Epfo bivugwa ko ibyo baba bakina biba bigamije guca muri icyo kiganiro bigafatwa nk’ukuri muri ubanda nyamara ari ibinyoma.

 

Igice cya Kabiri cy’iki kiganiro Diamond aherutse gukina, yagikinnye ubwo yasohokeraga muri Afurika y’Epfo , agahura na Zari n’abana be, akagirana ibihe byiza n’aba bana kugeza abazanye mu Rwanda mu bitaramo bya Trace Awards, bikavugwa ko hari abo yirengagije.Kuri ubu izi nkuru z’urukundo rwabo , biravugwa ko ari igice cya 3 aba bose bai gukina.

 

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, Zari Hassan yise umugabo we umugambanyi avuga ko atari akwiriye wihuza n’umwanzi we akamukoresha ikiganiro.Shakib aherutse kugaragara mu mashusho ari gukorera ikiganiro kuri TV imwe.

 

Previous Story

Cherry Starr nawe yakurikiye umugabo we

Next Story

Imana yampisemo ngo mbe Yozefu ! Russell Wilson

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop