Umuhanzikazi Ciara yabanje kubyarana na Future [ Umuraperi ukomeye wo muri Leta Zunze za Amerika ] nyuma y’uko akundana akanabana na Russell Wilson.
Umugabo wa Ciara , Russell Wilson yavuze byinshi ku rubyaro rwe n’umwana wa Future nyuma yo gutangaza ko Imana ariyo yamuhamagaye ikamugira Yozefu ikamuha ubutumwa bwo kuba Se w’Umwana Future yabyaranye na Ciara basigaye babana.
Ciara na Russell Wilson bakoze ubukwe muri 2016 batangira gusangira intego z’umuryango wabo.Aba bombo bafitanye abana batatu [3] hakiyobgeraho umwana Ciara yabyaranye na Future mu myaka 9 ishize akaba yitwa Future Zahir Wilburn.
Ubwo yaganiraga na “I’m Athlete” Podcast, Russell Wilson nibwo yavuze ko kurera umwana wa Ciara na Future byatumye yiyumvamo ko ari ubutumwa yahawe n’Imana.
Russell w’imyaka 35 y’amavuko yavuze ko wamamaye mu mukino wa NFL avuga ko yashyikirijwe umwana wa Future akumva Imana isa n’irimo kumuvugisha imusaba ku mwitaho akemeza ko uyu mwana yahise aba inshingano ze.Yasobanuye ko agitangira guteretana na Ciara akamenya ko afite umwana, yahise yiyumvamo ko byarangiye ko ntagusubira inyuma ko abonye umuryango.
Ati:” Ndabyibuka ubwo twatandukanaga mu Ijoro, numvise ijwi ry’Imana rimbwira ngo , kurera uriya mwana ni inshingano zawe”.Yakomeje agaragaza ko yari aziko bigoye ariko ko agomba guhangana mpaka birangiye umwana agakura.
Russell Wilson yakomeje yigereranya na Yozefu wareze Yesu akamukuza.Uyu nawe yavuze ko inshingano ze zimeze nk’iza Yozefu.
Ati:”Ndatekereza ko byari biteye ubwoba ariko atari ukugira ubwoba nk’uko uri kubyumva.Gusa nanone byari bimeze nk’amahirwe”.Yakomeje agira ati:” Nka Yesu , burya Yozefu ntabwo yari se wanyawe wa Yesu,,…..”.
Russell avuga ko Ciara yari umugore w’ubuzima bwe kuko yabimenye bagihura.