Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko uwahoze ari umugabo we wapfuye

13/12/2023 10:18

Zarinah Hassan wamamaye nka Zari Hassan yifurije  nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga wahoze ari umugabo we isabukuru nziza y’amavuko avuga ko abamalayika barikumwe nawe.

 

Ibi Zari Hassan yabigaragarije kumbuga Nkoranyambaga ze ubwo yafataga umwanya akifuriza isabukuru nziza y’amavuko, uwahoze ari umugabo we agapfa witwa Ivan Don Ssemwanga.Uyu mugore , yafashe amafoto yabo yo mu bihe byatambutse bari kumwe yongera kwiyibutsa ibihe bagiranye  abarinayo akoresha kumbuga nkoranyambaga ze.

Mu magambo ya Zarinah aka Zari The Boss Lady, yagize ati:”Ibigwi ntibisaza.Isabukuru nziza.Isabukuru nziza. Twizereko Abamalayika bari kwishimana nan awe”.

 

Zari yongeye kwibuka umugabo we nyuma y’imyaka 6 apfuye , dore ko yavuye mu mubiri tariki 25 Gicurasi 2017.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umukire, yapfuye azize indwara ya ‘Stroke’.

Uyu mugabo yaguye mu Bitaro bya Steve Biko Hospital muri Pretoria mu masaha ya mu gitondo akihagezwa.Mbere y’uko apfa, yabanje kujyanwa kwa muganga avayo hashize ibyumweru bibiri [2], arwara umutima abona gusubizwa kwa muganga.

 

Ssemwanga, yapfuye ku mwaka 40. Yasize abahungu 3 yabyaranye na Zari Hassan mbere y’uko bahana gatanya.Abo bana ni ; Pinto , Raphael na Quincy kugeza ubu barakuze.

 

Ubwo Don yapfaga , Zari Hassan yifatanyije n’umuryango we abisangiza abamukurikira kuri Instagram.Mu butumwa yasangije abamukurikira icyo gihe yagize ati:

”Imana ikunda abo badasanzwe, kandi nawe niko wari umeze, ntekereza ko arinacyo yo ubwayo yagushakiye.Wakoze kuri benshi urabafasha, wakoze ibidasanzwe kandi ndibuka umbwira ngo ‘Ubuzima ni buto, reka mbeho uko mbyifuza’.Iyi saha y’umwijima haricyo isobanuye kuki wambwiye aya magambo?.

 

“Kubana bawe wari intwari.Uwigeze kuba mubuzima bwawe wese azi uburyo udasanzwe.Uzakumburwa kandi uzibukwa imyaka myinsh. Wari Ivan The Great ! Uruhukire mu mahoro DON”.

 

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Fireboy DML yavumye umuziki

Next Story

Yolo The Queen yavuze ko kuva yabaho yakozweho n’umugabo umwe gusa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop