Umuhanzi Fireboy DML yavumye umuziki

13/12/2023 09:30

Umuhanzi Fireboy wo muri Nigeria wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko umuziki awukora ariko ko adakunda uburyo watumye bamumenya.FireBoy yemeza ko guhora hanze bya hato na hato aganira n’abantu nabyo atajya abikunda.

 

Fireboy w’imyaka 27 y’amavuko, inyenyeri ye yamuritse cyane mu myaka ibiri ishize.Ubusanzwe yitwa Adedamola Oyinlola Adefolan gusa izina  akoresha muri muzika mu njyana ya AfroBeat ni FireBoy DML.Uyu musore yavuze ikintu atajya akundira umuziki no kwamamara.

Ubwo yaganiraga na Radio yitwa Cool FM mu kiganiro cy’umunyamakuru Do2Tun,  yatoboye avuga uruhande rubi rw’umuziki atajya yishimira iyo bigeze muri muzika.Yatangiye avuga ko akunda akazi ke gusa yitsa kubyo awangira birimo gukora cyane, gusohoka bya hato na hato no guhura n’abantu benshi.

 

Yagize ati:”Nkunda ibyo nkora gusa ntabwo nkunda uburyo bikorwamo.Nkunda ko akazi kanjye kanjyana ahantu hatandukanye, ariko ibintu byo gutembera ? Oya rwose,ubusanzwe si nkunda no gutembera ngo mpure n’abantu benshi bene aka kageni”.

Yagaragaje ko yahiriwe n’urugendo rw’ibitaramo amazemo iminsi muri Australia aho yakoze ibitaramo bitatu.Muri ibi bitaramo  , niho yavuze ko byamugoye kubera ubutembere bwarimo n’abandi bantu benshi atari azi dore ko ngo ubwo yari ageze mu gihugu cye, byamusabye kwicara hamwe agatuza akaruhuka kubera umunaniro n’imvune.

 

Ati:”Rwari urugendo rw’ubusazi, rurerure kandi runini.Ubwo nagarukaga, naribwiye nti, uzi nikindi , nkwiriye kwicara nkafata akaruhuko ko kujya mungendo.Namaze iminsi 2 ntavugana n’abantu , mpitamo kubihagarika”.

REBA HANO INDIRIMBO YA FIREBOY DML NSHYA

Advertising

Previous Story

Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango

Next Story

Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko uwahoze ari umugabo we wapfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop