Yolo The Queen yavuze ko kuva yabaho yakozweho n’umugabo umwe gusa

13/12/2023 10:53

Umukobwa w’uburanga utangaza benshi bitewe n’uko batamuzi imbona nkubone, yahaye umwanya abakunzi be bamukurikira kuri Instagtam [Story] ngo bamubaze ibyo bashaka maze bimara ipfa.

 

Ubwo uyu mwari yamaraga kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Aline Gahongayire, yakurikijeho ubutumwa bugira buti:”Mbaza ikibazo ushaka”.Ntakuzuyaza abamukurikira bamubajije ibibazo byinshi byose agerageza kubisubiza.

Ikibazo cya Mbere yabajijwe cyagiraga kiti :”Ese urubatse”.Mukugisubiza Yolo The Queen yagize ati:”Oya”.Uwakurikiyeho yamubajije niba ari uwanyawe ikibazo gikunda kwibazwa n’abantu benshi , arangije yirengagiza kumusubiza , ashyiraho aka ‘Emoji’ ubundi arikomereza.

 

Undi yagize ati:”Ndagukunda cyane bs, waretse bs nkazakubonaho Please vuba aha?”.Uyu mukobwa yagize ati:”Yego ! Vuba aha “.

 

Undi yagize ati:”Ni abagabo bangahe bakoze kumabuno yawe?”. Mu gusubiza iki kibazo, ahari uyu yatekerezaga ko igisubizo amuha kiratuma amenya niba ari uwanyawe koko cyangwa niba atabaho nk’uko bivugwa n’abantu bakurikiranira hafi imyidagaduro.

 

Yolo The Queen mu kumusubiza yagize ati:”Umwe” [One]. Muri ibi bisa n’ibiganiro Yolo The Queen yanahishuye ko ashobora kuba afite umwana w’umuhungu ubwo yabazwaga niba akunda gusabana n’abantu batandukanye, bisobanuye ko uwamukoze kumabuno n’ubundi ari umwe akaba ashobora kuba ari umugabo we cyangwa uwo bakundanye gusa nanone mu bisubizo by’imbere yakomeje gutanga, bimwe byagaragazaga ko nta mugabo afite.

 

Yolo The Queen yagaragaje ko nta gitaramo na kimwe cyo mu Rwanda yigeze yitabira.Uretse aba bamubajije ibibazo nyinshi.Nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba ufite ikibazo wibaza kuri Yolo The Queen kuko kuva watangira kumwumva ushobora kuba utaramubona imbona nkubone.

Niba wifuza ko twazamukubariza ikibazo.Cyandike unyuze ahatangirwa ibitekerezo kuri Facebook Page yacu.

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko uwahoze ari umugabo we wapfuye

Next Story

Kenya: Umugore yasohokanye umugabo we muri hoteli bagezeyo umugabo arangarira undi mugore bimuvuramo gukubitwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop