Zari Hassan yanenze umuziki wo muri Uganda

15/05/2024 08:06

Umunyamafaranga Zari Hassan yavuze ko igihe kigeze ngo abahanzi bo muri Uganda bajye gufata amasomo ahandi.

Ubusanzwe Zari Hassan yari umuhanzi ukomeye ndetse watangaga icyizere muri muzika ya Uganda mbere y’uko ahura na Diamond Platnumz.Uyu mugore, yakoze indirimbo nyinshi zirakundwa ariko ntiyabitindamo.

Kuri ubu Zari Hassan yagarutse ku muziki yahozemo iwabo muri Uganda avuga ko magingo aya wapfapfanye ndetse ngo ukaba udashamaje [ Boring ].Zari yemeza ko atakiri umufana w’umuziki w’iwabo muri Uganda.

Kuri we ngo , abahanzi bo muri Uganda bakwiriye kujya muri Nigeria gukopera umuziki waho, bakagaruka bagakora ibinogeye amatwi y’ababyumva.Ati:”Umuziki wacu ntabwo ishamaje rwose [ Uteye ubute kuwumva ].Ndakeka ubu twakwigira kuri Nigeria na Afurika y’Epfo tugatekereza ku mpamvu zatumye bazamuka”.

Ati:”Dukeneye kubigiraho kugira ngo turebe ko natwe twateza imbere imyidagaduro yacu”..

Zari Hassan yamenyekana mu ndirimbo ze bwite zirimo ; Tobola, imaze imyaka irenga 13 kuri YouTube ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni , Hotter Than Them ari nayo yamamayemo cyane , Kikoona , Oliwange n’izindi.

Advertising

Previous Story

NKORE IKI: Umukobwa dukundana muha ibihumbi 500 RWF byo kwiyitaho ariko ngo ni make arashaka Miliyoni

Next Story

ASAP Rock na Rihanna bifatanyije n’umwana wabo ku isabukuru ye y’amavuko

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop