Thursday, May 23
Shadow

ASAP Rock na Rihanna bifatanyije n’umwana wabo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ASAP Rocky yifurije RZA umuhungu we w’imfura isabukuru y’amavuko.Ibi yabishyize hanze mu mashusho n’amafoto bari kumwe.

Muri ibi bihe bidasanzwe bashyize hanze, Rihanna na ASAP Rocky bari bacigatiye aba abana RZA na Riot bishimanye.Nyuma yo gushyira hanze amashusho ASAP yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko ku muhungu wanjye w’imfura RZA”.

ASAP Rocky na Rihanna bashimangiye ko ari ababyeyi bazi kurera nyuma y’imyaka ine bamaranye.Rihanna agaruka ku kuba ari umubyeyi yagize ati:”Byanzaniye izindi ntego mu buzima bwanjye”.

Rihanna yatangaje ko yishimira inshingano ze nk’umwana w’umukobwa umwe mu muryango w’abahungu 4 avukamo.Ati:”Bintera ishema kuba umubyeyi w’abasore”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *