Advertising

NKORE IKI: Umukobwa dukundana muha ibihumbi 500 RWF byo kwiyitaho ariko ngo ni make arashaka Miliyoni

05/14/24 20:1 PM

Ni kenshi inkuru z’urukundo zizamo ibimeze nk’amananiza ugasanga umukobwa n’umusore hari ibyo batumvikanaho.Muri Nkore iki y’uyu munsi turagira inama umusore uri kunanizwa n’umukobwa bakundana bafite na gahunda yo kurushinga.

Mu magambo ye yagize ati:”Muraho neza, mbona mugira abandi inama , nanjye mu ngire inama.Ndi umusore mfite akazi keza pe, ndakora kandi mpembwa neza ariko umukobwa dukundana akomeje kunaniza kandi ndamukunda cyane ku buryo numva ku mubura mu buzima bwanjye aricyo gihano gikomeye naba nakiriye.

Uyu mukobwa twahuye ngiye mu butumwa bw’akazi, nawe akarimo ndamukunda musaba ko twaza kuganira arabyemera tuba inshuti gutyo kugeza na magingo aya, arankunda nanjye nka mukunda.Hashize amezi 2 muha amafaranga menshi nabara nkasanga muha arenze ibihumbi 500 RWF muha mu bihe bitandukanye bitewe nuko yayansabye.Ni umukobwa ukunda gusohoka cyane , kwisiga ibirungo , kwisukisha n’ibindi birangaza.

Kubera uko mukunda rero naje gusanga ntacyo bitwaye kumuha ibyo byose, ariko nanone icyantaje ni uko nagiye kumva arambwiye ngo ashaka amafaranga angana na Miliyoni nkajya nyamuhera rimwe akagira ibyo yikemurira umunsi ku munsi nk’umuntu dukundana kandi nk’umukobwa. Akimara ku bimbwira nabuze icyo musubiza kuko ndamukunda ariko nagize ikibazo, uyu mukobwa niturwubaka azaba umugore mwiza kuri njye ?. Ikindi nari namubwiye ko nifuza ko twazana arabyemeta. Ese nyamuhe koko cyangwa mpitemo kumureka ? Mu ngire inama”.

Basomyi bacu, iyi nkuru ni iki yakwigisha ? Ese ni byiza ko umukobwa yitwara uku ? Uri uyu musore wakore iki ? [ Twigishe imbaga Nyarwanda ].

Previous Story

Menya Icyateye ibura rya interineti

Next Story

Zari Hassan yanenze umuziki wo muri Uganda

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 yo gusomana n’ubusobanuro bwayo

Ubusanzwe gusomana bifatwa nk’ururimi rwihariye rusobanura byinshi kumarangamutima y’abakundana batagize ikindi bavuga nyamara buriwese akamenya icyo undi amutekerezaho. Muri iyi nkuru umunsi.com yabateguriye bumwe

Ubwiru buba mu gusomana uhumirije

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari
Go toTop