Umunyamideri Zari Hassan uri mu Rwanda mbere yo kujya mu gitaramo yihanangirije abafata amafoto ye bakayagira uko bashaka.
Uyu mugore w’abana batanu n’imyaka 46 yongeye gusubira mu magambo yabwiye abanyamakuru bo muri Uganda ubwo bafataga amashusho ye asa n’umukecuru ngo bakayakorera ‘Edit’ kugira ngo bamusebye.
Zari anyuze kuri ‘Story ya Instagram’ ye , yagaragaje ko kumuvuga nabi ari ishyari riba ririkubarya bibaza impamvu ari gutera imbere akanakora cyane bigatuma batekereza uburyo bakoresha ngo bamushyire hasi.Zari Hassan yavuze ko ari mwiza kandi ko azahora ari mwiza.
Mu magambo ye yagize ati:”Ikibazo ni kuki mukomeje kubangamirwa nuko ngaragara.Guhindura amafoto yanjye mugamije guhaza inkuru zanyu nta hantu na hamwe bizigera bimpindura.Niba mukomeje kubabazwa nabyo mujye gushaka ubuvuzi.Mukomeza mwibaza ngo kuki ari gutera imbere kuki ari gutsinda , ndabizi kandi muvugane n’Imana kuko sinjye kubazo”.
Uyu mugore yahise atumira abo bantu kujya muri The Wave Lounge kujya kumureba mu gitaramo afite uyu munsi cya All White Party.Zari yishingoye agaragaza ko ntawabasha kumushyira hasi kuko ngo Imana yamusize amavuta.