Saturday, May 25
Shadow

Rayon Sports igiye kwinegura

Nyuma yo kurangiza Shampiyona umusaruro ntiwumvikanweho kimwe, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, abafana n’abandi batandukanye bagiye gukora umwiherero wo kwinegura nk’uko babigaragaje mu itangazo.

Ni umwiherero uteganyijwe kuri uyu wa 17 kugeza ku wa 19 Gicurasi 2024 mu Karere ka Nyanza.Uyu mwiherero ugamije kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023 – 2024 wagenze n’imyiteguro y’umwaka wa 2024 – 2025.

Abatumiwe muri uyu mwiherero ni abagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Komite Ngenzuzi , Komite Nkemurampaka n’abayobozi ba Fan Club zose.

Mu ibaruwa banditse bagize bati:”Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports bunejejwe no kubatumira mu mwiherero uteganyijwe gutangira ku wa 17/5/2025 ugasoza ku wa 19/5/2025 ukabera muri Dayenu Hotel mu Karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo (….)”.

Nk’uko twabigarutseho ingingo nyamukuru azaba ari “Kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-2024 wagenze n’imyiteguro y’umwaka wa 2024-2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *