Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yerekeje muri Canada mu bikorwa bya muzika.
Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku kibuga cy’indege umugore we Vanillah yasutse amarira.Yverry agiye gukorera ibitaramo muri Canada cyakora byari byabanje kuvugwa ko atazagaruka ariko aza kubihakana mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa UMUNSI.COM.
Yverry yemeje ko yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo n’ubukwe yatumiwemo kuzaririmbamo.Ubwo yari ku kibuga cy’indege yongeye kunyomoza amakuru y’uko atazataha avuga ko akazi agiyemo nikarangira azagaruka.
Yverry yemeje ko azafatira amashusho y’indirimbo muri Canada kuko ngo hariyo umusore usanzwe amufasha. Yverry kuri we ngo si igihombo kuba yaguma muri Canada cyangwa abo bakorana ahubwo ngo ni igihombo ku gihugu.