Tiwa Savage yahawe urwamenyo n’abafana

25/04/2024 08:42

Nyuma yo gutangaza ko yishyuye inzobere mu ikoranabuhanga ngo imufashe gusiba amashusho ye ari kwikinisha kugira ngo umwana we atazabibona, benshi mu baturage n’abafana be muri Nigeria bamuhaye unkwenene.

Tiwa Savage aherutse gutangaza ko yishyuye abahanga mu Ikoranabuhanga ngo bahanagure burundu amashusho ye arikwiha ibyishimo bibonerwa mu mibonano Mpuzabitsina, abasaba kuyakura muri Telefone ye no kumbuga nkoranyambaga zose.

Mu kiganiro Tiwa Savage yagiranye n’umunyamakuru Angie Martins kuri Power 105.1 mu Mujyi wa New York, yemeje ko byatangiye muri 2021 bitewe n’umusore bakundanaga, amashusho yabo atangira gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye.Nyuma y’aho ngo Tiwa Savage yaje guhangayikira cyane umuhungu we Jamali atekereza ko azayabona.

Tiwa Savage yavuze ko yishyuye umuhanga mu ikoranabuhanga kugira ngo asibe ayo mashusho muri Telefone ya buri umwe no kumbuga nkoranyambaga zose.Ati:”Ubwoba natewe n’amashusho y’urukozasoni nafashe bwari uko umwana wanjye umunsi umwe ashobora kuzayabona”.

Yakomeje agira ati:” Nahise nshaka umuhanga mu ikoranabuhanga ngo abikureho byose haba muri Telefone z’abantu ndetse no kuri murandasi kandi ubu ntahantu na hamwe wayabona kabone n’ubwo waba warayashyize muri phone yawe”

 

Advertising

Previous Story

Yverry yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye gutura muri Canada

Next Story

Uko wakiza amagara yawe ugatandukana n’uwo mwashakanye mutumvikana

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop