H.E Paul Kagame yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa ku bibazo birimo iby’intambara muri DRC

25/04/2024 07:43

Ku muronko wa Telephone, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagaruka ku bibazo bitandukanye birimo ibyo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu , Village Urugwiro, byavuze ko aba bayobozi bombi , bagarutse cyane ku mubano w’Ibihugu byombi baganira ku musaruro uva mu bufatanye bw’Ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho kongera ubu bufatanye.Perezida Kagame na Emmanuel Macron baganiriye ku bibazo biri muri Afurika y’Iburasirazuba birimo n’ibyo mu Burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Leta , SADC na Wazalendo zimaze igihe zirwana na M23.

Muri iki kiganiro nk’uko Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza, bagaragaje ko inzira y’ibiganiro ariyo izatanga umuti wo gukemura ikibazo n’umutekano muke n’intambara ziri mu Burasirazuba bwa Congo.Ibiganiro bya Luanda na Nairobi nizo nzira ebyiri zishoboka mu gukemura ikibazo bya Congo.

Izi nzira zagiye zizitirwa n’uruhande rwa Leta ya Congo , itaragiye yumva ibyifuzo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.DRC yagiye yumvikana ivuga ko itazaganira na M23 bituma uwo mutwe urushaho gukaza imirwano yigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Advertising

Previous Story

USM Alger yatewe mpaga

Next Story

Yverry yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye gutura muri Canada

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop