Umuhanzi Ykee Banda yakoranye indirimbo na Marina nyuma y’igihe ahawe akazi ko kuba umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri cyitwa Golden High School giherereye ahitwa Nsangu muri Uganda.
Aba bombi Marina na Ykee Banda bakoze iyi ndirimbo bise ‘Ndokose’ yaje kuzuza inzozi z’uyu muhanzikazi zo gukorana indirimbo na Ykee Banda.
Si ubwambere Ykee Banda akoranye n’abanyarwanda kuko yakoranye indirimbo na Butera Knowless bayita Bado.
Ykee Banda kandi yakoranye indirimbo na Uncle Austin bayita Umbrella.We yaherukaga iyo yise Kyekiliwo imaze ibyumweru 3.