Tycoon Manara inshuti magara ya Diamond Platnumz yahishuye impamvu atajya ashaka umugore agaragaza ko abiterwa n’ubwoba.Benshi bibaza impamvu Diamond atajya ashyira mu rugo umugore umwe ngo ari we babana nyamara afite amafaranga.Ku myaka 34 Simba ni Se w’abana 4 hatarimo abo atemera neza nk’uko byagiye bitangazwa mu itangazamakuru ari we ubyivugiye cyangwa nyina Mama Dangote.
Manara aganira n’ikinyamakuru Clouds TV yavuze ko impamvu ituma Diamond Platnumz adashaka umugore kandi afite amafaranga menshi ari uko yarwaye indwara ya Trauma yatewe n’inkundo z’abagore batandukanye nyamara bamwe muri bo barakundanye akiri umukene.
Yagize ati:”Nasib nawe arabizi ko ari ikigwari iyo bigeze mu gushaka umugore.Erega burya Nasib , mu busore bwe yigeze gukubitwa n’umukobwa.Ntabwo nzi uwo mukobwa kandi nta nubwo nshaka kuvuga izina rye hano.Ibyo rero byatumye akomeza gutinya abagore cyane.Ntabwo ajya abizera 100% kugeza magingo aya.Uwo mugore rero niwe wamuteye ubwoba, iyo twicanye aramumwbira ariko sinamuvugira aha.Ibyo bibyo bituma ahorana amakenga menshi mu gushaka”.
Manara yavuze ko ibyo byabaye kuri Diamond Platnumz mu busore bwe aribyo byatumye agira ubwoba bwinshi mu mutima we bituma azinukwa gushaka kugeza ubu.Manara akomeje avuga ko byafata amasaha 3 Simba kuvuga inkuru y’umukobwa wamubabarije umutima akawushanjagura.Ati:”Muganiriye nibwo wahita umenya neza ko yababajwe cyane”.
Tycoon Haji Manara inshuti magara ya Diamond Platnumz yasobanuye ko , uku kubabazwa cyane mu busore bwe Diamond yabiririmbye mu ndirimbo yise ‘MBAGALA’ imwe mundirimbo ze zakunzwe cyane.Ubu bwoba burashimangirwa n’uburyo yagiye agerekwaho Zuchu gusa bikarangira abihakanye nyamara na Zuchu avuga ko amukunda cyane.