Advertising

Yegukanye ibikombe 5 umunsi umwe ! Rayvanny yibutse ishimwe yatuye Samia Suluhu Hassan

15/04/2024 17:57

Muri 2022, Rayvanny yahawe igihembo muri DIAFA agitura Umukuru w’Igihugu cye agaragaza ko atewe ishema n’uburyo akomeje gushyigikira impano.

Muri ibi bihembo byatangiwe ahitwa City Mall, Rayvanny yahacanye umucyo arinabyo byatumye yo kugarura amashusho yahahise, ayereka abafana be.Muri ibi bihembo bya International Arab Festival byari biri gutangwa ku nshuro ya 7, Rayvanny yahawe icyubahiro.

Mbere yo guhabwa igihembo nk’umuhanzi muri Afurika muri ibi bihembo byatangiwe i Dubai, habayeho umuhango wo kubanza kuvuga ibigwi bye bagaragaza ko muri iki kiragano ariwe muhanzi ukomeye.Ati:”Ukurikiyeho we aratangaje. Kuva muri Tanzania no ku Isi yose.Niwe muhanzi uyoboye bagenzi be muri iki kiragano”.

Bakurikijeho amwe mu mateka ye magufi bagaragaza indirimbo yagiye akora nuko zamamaye.Nyuma yo guca mu mateka ye nibwo Rayvanny yahamagawe ku ruhimbi, ahabwa igihembo “DIAFA”, acyakirana ubwira bwinshi.Yagize ati:”Woow ! Ndabashimiye mwese mwaje hano iri joro gusa nanone ndashaka gushimira DIAFA Awards kuko ibi bisobanuye byinshi kuri njye ariko nanone bikavuga byinshi kuri Afurika.

“Ndashaka gutura iki gikombe Perezida wanjye.Perezida wanjye muri Tanzania Samia Suluhu Hassan, ni Perezida wa Mbere w’umugore mu mateka y’Igihugu cyacu kandi arimo gukora cyane.Ese twaba dufite abakobwa beza hano iri joro ? Ese twaba dufite abagore beza iri joro hano ? Yego ! Rero ndashaka gushimira Perezida wanjye kubwo gukora cyane ateza imbere imyidagaduro n’Iguhugu muri rusange.

“Ndashimira kandi inshuti zanjye zose mu Isi yose hano i Dubai, DIAFA ,… ndetse ndashaka gushimira abo dufatanyije muri Next Level Music, Management yanjye. Ikintu cyanyuma navuga , muri iyi Si byose birashoboka, wowe izere Imana ntabwo uzagutenguha.Murakoze cyane”.

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Rayvany yagaragaje amaramutima adasanzwe ahuza ibikombe byose avuga ko yatwaye 5 umunsi umwe. Rayvanny yihuje n’ibyamamare yisanisha n’abarimo Drake , Michael Jackson n’abandi.

Rayvanny yigereranyije na Drake

M.J

 

Previous Story

Bruce Melodie agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Ruger

Next Story

Nkurunziza Jean Paul n’umugore we bibarutse imfura

Latest from Imyidagaduro

Go toTop