Tuesday, April 30
Shadow

Nkurunziza Jean Paul n’umugore we bibarutse imfura

Nkurunziza Jean Paul wahoze ari umuvugizi wa Rayon Sports n’umugore we Nkusi Groreth wamamaye nka Gogo ufana APR FC, bibarutse umwana w’imfura.

Nkurunziza Jean Paul yanyujije ubutumwa kumbuga nkoranyambaga ze uri uyu wa 15 Mata 2024 , atangaza ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

Ni ubutumwa yatanze buherekejwe n’amagambo ashimira umugore we Nkusi.Yagize ati:”Ubu ndumva nabuze icyo mvuga.Mana warakoze kuri ibi byiza.Umwana mwiza w’umukobwa , imitima yacu iranezerewe”.

Yakomeje agira ati:” Urakoze cyane kuri uyu mugore w’Intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu.Nishimiye gukora ibi byose ndi kumwe na we”.

Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza yabaye umukunzi wayo dore ko ari ikipe igira abafana batari bake mu Rwanda no hanze yarwo.Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo; Radio1, Radio Flash , Isango Star n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *