Bruce Melodie yashyizwe ku rutonde rw’ahanzi bazitabira ibitaramo bya “One Love Africa Music Festival” rizabera muri Sweden muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri iri Serukiramuco rya One Africa Music Festival 2024 , biteganyijwe ko hazaba harimo abahanzi bakurikira ; Ruger wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, JzyNo wo muri Liberia , Bruce Melodie wo mu Rwanda na Skales wo muri Nigeria.
Abategura iri rushanwa bavuga ko muri iri Serukiramuco ryiganzamo umuziki wa Afurika, hazaba harimo n’abandi bahanzi b’imbere mu bihugu byabo bakizamuka nka Miss Jobizz wo muri Gambia , All One na C-Joe batanga icyizere muri muzika ya Sweden ahazabera iri Serukiramuco.
Bavuga ko kandi hari ibiganiro hagati yabo na Fik Famercia wo muri Uganda,kugira ngo barebe ko yazitabira iri serukiramuco rihuza umuziki wa Afurika, bari kuganira kandi na Tyler ICU wo muri Afurika y’Epfo ngo nawe azitabire iki gitaramo.
Bruce Melodie amaze igihe kitari gito muri Amerika mu bikorwa bye bya muzika.Abareberera inyungu Bruce Melodie bagize bati:”Bruce Melodie ku rutonde rw’abahanzi rw’ibyamamare bizataramira abakunzi b’umuziki wa Afurika muri Sweden.Biteganyijwe ko Bruce Melodie azataramira muri iri serukiramuco ryitwa One love Africa Music Festival rizaba tariki ya Gatanu niya Gatandatu Nyakanga 2024″.
Kugura itike yo kwinjira muri iri serukiramuco ni uguca kuri www.oneloveafrica.com