Yavuze ko yibagishije inda n’ikibuno ! Menya impamvu zari Hassan atajya asaza

20/05/2024 07:35

Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane nk’umugore wa Diamond Platnumz ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo n’umugabo we mushya Shakib Lutaaya, Zari Hassan yavuze ko  ubuzima ari bugufi bityo ko  mu gihe umuntu akiriho akwiye kwishimisha  ari nayo mpamvu yagiye kwibagisha kugira ngo agaragare neza bizwi nka ‘Plastic surgery’.

Uyu mugore w’abana batanu  yabigarutseho ubwo yarari mu kiganiro n’ikinyamakuru Chimpreports aho yemeje ko, koko yibagishije kugira ngo akomeze kugaragara neza ndetse avuga ko byamutwaye akayabo k’amafaranga ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuva ngo arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko kandi yibagishije amenyo ndetse n’inda. Ibyo byose akaba yarabikoze kugira ngo agume agaragara neza kurusha uko yarameze.

Zari avuga ko ubuzima ari bugufi amafaranga abereyeho kuyakoresha no kuyaryoshyamo mugihe uyafite  yakomeje avuga ko abantu biruka kumafaranga nyuma bagapfa bakayasiga biyo rero wayakoresha wishimisha.

Ati “ ubuzima ni bugufi. Naribagishije kugira ngo nse  neza. Kuki ntasa neza? Amafaranga dukorera azita kubana bacu ndetse anakorreshwe n’abandi bantu. Ubuzima ni bugufi. Amafaranga tuzapfa tuyasige, reka rero  tuyishimishemo mugihe tugihumeka.

Ni ubw mbere zari yaravuze kuri iki kintu, ni nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ariko akanga   kugira ikintu abivugaho.

Kugeza ubu Zari Hassan afite imyaka 43 y’amavuko , kuko yavutse mu 1980, avukira Jinja muri Uganda.

Advertising

Previous Story

Nyuma y’uko imbogo zitorotse muri Parike eshatu muri zo zishwe

Next Story

DRC – Coup d’Eta : Umugore wa Vital Kamerhe yavuze uko Imana yabarinze urupfu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop