DRC – Coup d’Eta : Umugore wa Vital Kamerhe yavuze uko Imana yabarinze urupfu

20/05/2024 17:56

Nyuma y’urupfu rwa Christian Mangala washakaga guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi anyuze muri Coup d’Eta , umugore wa Vital Kamerhe yatangaje uko byari byifashe ubwo barasabwagaho.

Umugore wa Vital Kamerhe yatangaje uburyo urugo rwabo rwari rwabaye isibaniro ry’amasasu hagati y’abari babateye n’abari bashinzwe ku barinda.Uyu mugore wa witwa Hamida Chatur Kamerhe yasobanuye ko we yabyukijwe n’umugabo we Vital , ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo rwabo ahagana saa Kumi z’Igitondo ku Cyumweru.

Ati:”Abateye babashije kwinjira mu rugo rwacu,barasa ubudahagarara buri kintu cyose kinyeganyega.Bishe babiri mu barinzi bacu, umwe mu ngabo zabo yabashije kwica umwe mu babo ariko ibyo ntabwo byahagaritse urugomo rwabo”.Uyu mugore yakomeje avuga ko ababateye babanje gukoresha Drone kugira ngo barebe uko umutekano uba uteye.

Nk’uko byatangajwe na Billy Kambale Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya UNC rya Vital Kamerhe [Mu itangazo], yavuze ko “Iki gitero cyari kigamije kwica Umukuru w’Ishyaka, warokowe gusa n’ubuntu bw’Imana n’Ubutwari bw’abamurinda”.

Hamida , yatangaje ko muri ako kavuyo, Vital Kamerhe , yabashije kuvugana n’umwe mu barinzi be kuri Telefone, mu ijwi ririmo ubwoba akagira ati:”Nyakubahwa ni wowe bashaka.Bari kubaza ngo urihe , barenga 40 bafite intwaro nyinshi”.

Uyu mugore ati:”Aho niho numvise ko iherezo ryacu ryari riri hafi.Amasasu yiyongereye hanze,ahindura inzu yacu isibaniro ry’urugamba.Mu gihe kingana n’isaha n’igice, njye n’umugabo wanjye twari twenyine imbere, dukikijwe n’ubwoba bwinshi”.Amakuru avuga ko ngo mbere na mbere , iki gitero cyari kigamije guhitana Vital Kamerhe Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyak ashyigikiye iriri ku butegetsi.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo [FARDC], kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko , iki gitero cyari gikuriwe na Christian Malanga wahoze mu ngabo za Congo mbere yo kujya mu Mahanga.Ibi biravugwa ko iki gitero gifite aho gihuriye n’umwuka mubi uri mu mashyaka atandukanye muri Congo , bamwe muri bo baharanira imyaka ku butegetsi muri iki gihugu.

Umugore wa Vital Kamerhe ati:”Imana yaturinze igitero cy’ubwicanyi, aho umugabo wanjye ari we wa mbere wari ugambiriwe.Nta mahirwe twari dufite yo ku byisohoramo turi bazima.Ndashimira Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo , n’iri joro nanone niyo yohereje ingabo z’Ijuru ngo zidukize urupfu”.Ishyaka rya Vital Kamerhe rirasaba iperereza ry’imbitse.

Isoko: BBC

Advertising

Previous Story

Yavuze ko yibagishije inda n’ikibuno ! Menya impamvu zari Hassan atajya asaza

Next Story

Perezida w’u Burundi yahawe impano y’inyoni na mugenzi we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop