Sunday, May 19
Shadow

Yatangaje imyaka ye ! Shaddyboo yarahiriye kutazongera gutangaza umukunzi we

Kuri uyu wa 20 Mata 2024 Shaddyboo yagize isabukuru y’amavuko, ku ya 21 Mata anyuze kuri Space aganira n’abakunzi be aho yavuze ko yujuje imyaka 32 bimwe mu byo yavuze ,harimo ko icyambere yishimira ari uko ameze neza n’abana be bameze neza agaragaza ko aricyo cyambere kimunezeza.

Yemeza ko abona hari abandi baba bafite ibibazo bitandukanye kandi we akabona ameze neza akifuza kwifatanya nabo.Yakomeje avuga ko n’ubwo muri gahunda ze ibyo yagombaga kugeraho uyu mwaka bitagezweho ariko nabyo biri mu nzira.Uyu mukobwa avuga ko atazigera atangaza umukunzi we mushya kugeza igihe cya nyuma Wenda babanye.

Mu kiganiro yakoreye kuri Space yagize ati:”Mu gihe ntawe mbangamiye , ngomba kwikina kuko burya kugira ngo mu nkine ni uko muba mu nkunze.Rero iyo nikinnye nibwo namwe mu nkina.Ikindi kandi mfasha abantu badafite amaboko kandi nkayatanga ntizigamye. Njye ndi kunda nkakunda na bagenzi banjye”.

Agaruka ku mukunzi we yagize ati:”Abakunzi baraza bakagenda, ntabwo nzongera gushyira hanze umukunzi wanjye kuko ibyambere narabikoze binkoraho. Abantu barabyangiza rero , kugeza ubu ntabwo nzongera kubikora. Umukunzi we ndamufite ariko ntabwo kubikora”.

Shaddyboo yavuze ko ibintu byo kurahirira kuzabana akaramata atabyemera agaragaza ko haba harimo kubeshyanya kwinshi, agaragaza ko habamo ‘Agatwiko’ kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *