Sunday, May 19
Shadow

Umukobwa yamburiye Davido ikoti mu gitaramo

Ubwo igitaramo cyari kirimbanije , umukobwa w’uburanga budasanzwe yambuye Davido ikoti araryambara bitangaza benshi cyane nyuma yo kumubona yarigize irye.

Ni mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa New York, aho David Adedeji Adeleke [DAVIDO], yamburiwe i Kote.Nyuma yo kwamburwa iri koti, benshi bashyize ubutumwa ku mbuga Nkoranyambaga babaza uyu mukobwa impamvu yatwaye iri koti.

Uyu mukobwa yaje kugaragara muri iri koti , mu mashusho ari kubyina aryambaye ,asa n’uwasazwe n’ibyishimo.Muri aya mashusho uyu mwari yumvikanye ari kwigamba kwambura Davido ikoti rye ari kubivuga mu majwi yo hejuru cyane.Mu busesenguzi bwakozwe na bamwe, byaje kugaragara ko ari irya Davido kuko ariwe wari uryambaye mbere y’igitaramo.

Amakuru avuga ko iri koti rishobora kuba ryavuye kuri Davido ubwo yarifataga ari mu gitaramo hagati akarijugunya mu bafana bityo, uyu mukobwa akarifata agahita arigira irye akaryambara.Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye.Bamwe bamusabye kuribagurisha kugira ngo babashe gutunga iby’icyamamare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *