Wednesday, May 8
Shadow

11:11 Isaha ya Malayika wawe uguha amahirwe ! Byinshi wamenya ku mibare isa ukunda kubona ku isaha

Hari imibare nyinshi ukunda kubona isa akenshi ukayibona bigutunguye mu gihe ugiye kureba ku isaha yawe ushaka kumenya igihe.Benshi iyo bayibonye biyumvamo ko baragira umugisha.Soma iyi nkuru uyisangize n’abandi nabo babashe gusobanukirwa.

Ikinyamakuru E!News cyakoranye ikiganiro n’uwitwa Aliza Kelly uzwi nka Astrologer. Ubusanzwe Astrologer, ni umuntu ubwira abandi ibyerekeye ahazaza habo cyangwa akabwira imico yabo.Uyu Aliza Kelly, ni umwe muri abo , muri iyi nkuru aragufasha gusobanukirwa neza n’icyo imibare; 11:11, n’iyindi isobanuye ku buzima bw’uyibona.

Ese wigeze kwegura Telefone yawe ugiye kureba isaba ugasanga ni 11:11 cyangwa ugasanga wahawe akazi gashya ku itariki ya 05 cyangwa iya 06 z’ukwezi ? Abahanga bemeza ko ibi aba atari uguhurirana bakabyita “Angel Numbers” cyangwa imibare ya Malayika tugenekereje mu Kinyarwanda.

Kelly yavuze ko , kubona iyo mibare biba ari ikimenyetso cy’uko wowe urimo kuvugana na Malayika mu ibanga nawe ushobora kuba utazi.Ati:”Tekereza ko kubona iyo mibare , ari nk’ijwi riri kukongorera ibyiza ushobora kuzabona mu buzima buri imbere uri kwerekezamo. Gusa ngo mbere yo kubitekereza, ushobora kwibaza impamvu ubona imibare isa, icyo isobanuye n’icyo byaba bivuze ku buzima urimo kubamo cyangwa uzabamo”.

IMIBARE YA MALAYIKA NI IKI ?

Aliza, avuga ko imibare ya Malayika ari uburyo bushya bwashyizweho mu myaka 20 ishize, ibi bigendanye no kwisubiramo kw’imibare isa cyangwa idasa ariko iri muri iyo ‘system’ yashyizwe ho ariko ikaba irimo ubutumwa bwa Malayika ndetse ngo ubutumwa buba bitandukanye.

ESE NI IBIHE BIMENYETSO BIFATWA NKA “ANGEL NUMBERS’.

Niba ujya ubona isaha iri kuri 3:33 , 1:11, 11:11, cyangwa ukabona amafaranga baguhaye ariko yanditse nka $5,55 menya ko hari ubundi butumwa uba usabwa kwakira.Aliza agira ati:” Angel Numbers, ni imibare yose yisubiyemo kandi ntabwo aba ari ngombwa ko iba umubare umwe cyangwa ngo ibe imeze kimwe buri gihe. Akenshi aba ari imibare 3 cyangwa 4 . Ishobora kuba 1234 , 1818, cyangwa 777″. Aliza ati:” Iyi mibare ishushanya ubutumwa Malayika aba agambiriye kuduha”.

Yakomeje asobanura ko, iyi mibare ituma habaho ikiganiro cy’umuntu w’imbere muri wowe nawe ubwawe, ugatekereza ku buzima bwawe ho amasegonda ugaruka kubyo utekereza ko ukeneye kandi ukabitekereza mu buryo nawe utazi.

INDI MIBARE YA ANGEL NUMBERS ISONANUYE IKI ?

000: Iyi iba ishushanya amahirwe mashya mu buzima bwawe.Igaragaza ko ugiye kugira intangiriro nshya, gufungurirwa imihanda mishya.

111: Iyi mibare yo iza yemeza neza ibyo utekereza. Iyi mibare ishushabya ko uri mu nzira nzima

222: Iyi mibare igaragaza cyane ibyerekeye urukundo n’imibanire na bagenzi bawe.

333: Iyi Angel Numbers , ishushanya neza ubushobozi ufite bwo gukorana n’abandi no gukemura amakimbirane.Gukoresha uburyo bwiza ugira ibyo witaho.

444: Iyi mibare usobanuye ko ushikamye hamwe.

555: Igaragaza ko impinduka uherutse kugira mu buzima bwawe zifite akamaro. ( Wahisemo neza).

666: Abemera Imana bo baziko uyu mubare atari mwiza na gato, haba mu nyabdiko za Bibiliya no mu buhanuzi.Gusa Aliza Kelly , avuga ko uyu mubare usobabura , ibyo ukunda ubufasha ushobora guhabwa no kugirirwa Ubuntu.Uyu mubare kandi ukwibutsa kugira Ubuntu.

777: Karindwi ni amahirwe.Uyu mubare rero ugendana n’amahirwe ufite muri wowe.

888.Uyu mabare, ugufasha cyane muri “Connection” y’abantu mwahuye mukamenyana nabo muzamenyana.

999: Icyenda ni iherezo.Umusozo w’inkuru , iyi mibare isobanuye ko witeguye gutangira ubuzima bushya ukagira ibyo ushyira ku musozo.

Aliza agira abantu inama yo kujya bafata umwanya muto wo gutekereza ku buzima bwabo nyuma yo kubona iyo mibare [ Angel Numbers ].Utekereze ubuzima ubayeho, ibyo uri gucamo, ibiri kugucaho, nibyo wifuza hanyuma usenge Imana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *