Yashyizwe mu rujijo ! Knowless Butera yavuze amahitamo ye hagati ya Bruce Melodie na The Ben

25/05/2024 21:39

Muri iki kiganiro yagiranye n’abafana be kumbuga nkoranyambaga ze , Knowless Butera yabajijwe uwo yahitamo gukorana nawe hagati ya The Ben na Bruce Melodie maze abura amahitamo ashimangira ubuhanga bwabo bombi.

Umuhanzikazi Knwoless Butera yahaye umwanya abafana be ngo bamubaze ibyo bifuza , abasezeranya guhita abasubiza.Uyu muhanzikazi yasubizaga adaciye ku ruhande.Muri iki kiganiro Knowless Butera yabajijwe uwo yakwemera gukorana nawe hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Umufana ati:”Bibaye ngombwa ko hagati ya Bruce Melodie na The Ben uhitamo umwe mukorana indirimbo, wahitamo nde ?”.

Knowless Butera yamusubije ko bose ari abahanga kandi ko bose bafitanye indirimbo , agaragaza ko bibaye ngombwa bakorana n’izindi.

Ati:”Bose ni abahanga, bose turazifitanye kandi twanakongera tugakora n’izindi”.

Butera na The Ben bakoranye indirimbo bise Mba Hafi, yakozwe muri 2010 mu gihe Bruce Melodie nawe bakoranye iyitwa Deep In Love yasohotse muri 2018.

Advertising

Previous Story

Knowless yavuze ko ku byo kuba yaravukanye SIDA n’urukundo rwe na Safi Madiba

Next Story

Abarenga Miliyoni Eshatu bitatabiriye umuhango wo gushyingura uwa hoze ari Perezida wa Iran

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop