Abarenga Miliyoni Eshatu bitatabiriye umuhango wo gushyingura uwa hoze ari Perezida wa Iran

26/05/2024 09:20

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku wa kane tariki 23 Gicurasi 2024 yashyinguwe mu Mujyi yavukiyemo wa Mashhad, nyuma y’iminsi ine azize impanuka ya kajugujugu.

Amashusho yafashwe mu muhango wo guherekeza  perezida Raisi yerekana imbaga y’abantu yateraniye muri imwe mu mihanda  minini y’Umujyi w’Amajyaruguru y’Iburasirazuba mbere yo kumushyingura.

Abandi bantu barindwi bapfuye bazize impanuka ya kajugujugu ku cyumweru harimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Hossein Amir, Abdollahian w’imyaka 60, washyinguwe kuwa kane mu rusengero rwa Shah Abdol , Azim I rey, mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Tehran.

Perezida w’agateganyo Mohammad Mokhber, na we yitabiriye umuhango wo guherekeza uwari perezida wa Iran, Ebrahim Raisi.

Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko umuhango wo gushyingura Perezida Raisi witabiriwe n’imbaga y’abantu basaga miliyoni eshatu mu rwego rwo  guha icyubahiro uwari perezida w’igihugu cyabo.

Kuwa gatatu, abayobozi n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye by’inshuti za  Iran ndetse n’abaturanyi bitabiriye umuhango wo gushyingura perezida Raisi.abari bahari kandi bahagarariye icyiswe  “Axis of Resistance “ , harimo uhagarariyr umutwe witwaje intwaro muri palesitine ushyigikiwe na Iran, Ismail Haniyeh, umunyamabanga mukuru wungirije w’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani, Naim Qassem, umuvugizi w’Abahouthi bo muri Yemeni,  Mohammed Abdulsalam, n’umuyobozi w’ingabo muri Iraki, Faleh al ,Fayad.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, niwe wayoboye amasengesho asabira abaguye muri iyi mpanuka.

Muri uyu muhango wo guherekeza perezida Raisi hagarutswe ku butwari  bwe ndetse n’uko yari umuyobozi mwiza kandi uhamye  wishimirwaga n’abao ayobora.

Bimwe mubyo azibukirwaho n’uko yari umugabo w’igitinyiro haba mu byo akora ndetse no mu gihagararo akaba yari umuyobozi mwiza ukunda igihugu n’abaturage.

Impanuka yahitanye ubuzima bwa perezida Raisi nabo bari kumwe mu ndege ya Kajugujugu yabaye tariki  20 Gicurasi 2024 abari bayirimo bose barapfuye.

Nyuma y’iyi mpanuka havuzwe amakuru atandukanye kuko hari abavuzwe ko yatewe n’uko ikirere kitameze neza andi makuru akavuga ko indege yatezwe umutego n’ibihugu bitumvikana na Iran, andi makuru akavuga ko bishobora kuba byaraturutse ku ndege ishaje cyane kuko Iran itari icyemerewe kuba yatumiza indege nshya ngo zinjire mu gihugu cyayo

Advertising

Previous Story

Yashyizwe mu rujijo ! Knowless Butera yavuze amahitamo ye hagati ya Bruce Melodie na The Ben

Next Story

Kenya:Yashatse kuba uwa mbere mu kurira umusozi wa Everest birangira abipfiriyemo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop