Knowless yavuze ko ku byo kuba yaravukanye SIDA n’urukundo rwe na Safi Madiba

25/05/2024 21:26

Umuhanzikazi Knwoless Butera yahaye umwanya abafana be ngo bamubaze ibyo bifuza , abasezeranya guhita abasubiza.Uyu muhanzikazi yasubizaga adaciye ku ruhande.

Muri iki kiganiro yagiranye n’abakunzi be , Knowless Butera , bwa mbere yemeye kugira icyo avuga ku buzima bwe bwihariye , ubwo yari abajijwe kuri Safi Madiba bakundanye bagatandukana no ku byagiye bivugwa ko yavukanye SIDA.

Butera, yifashishije ifoto ye ayisangiza abamukurikira abaha uburenganzira bwo kumubaza.Ntabwo bazuyaje kuko bamubajije nawe arabasubiza.Uwotwa Nizeyimana yagize ati:”Kuki watandukanye na Safi kandi twarakundaga Couple yanyu?. Ese uracyamukunda ?”.

Knowless yamusubirishije ikindi kibazo agira ati:”Kuki mbonye warashatse kandi twaragukundaga uri ingaragu ?”.Undi mufana yamubajije niba akivugana na Safi Madiba maze nawe atazuyaje amusubiza agira ati:”Oya”.

Undi mufana yabajije Knowless Butera, ku nkuru zavuzwe ko yaba yaravukanye ubwandu bw’agakoko gatera SID.Ati:”Twakuze twumva ko ufite ubwandu , byaba aribyo koko ?”.

Knowless ati:”Aho mu mariye gukura muciye akenge se mu bibona gute ma ?”Undi nawe yunzemo amubaza niba nawe yarajyaga yumva ibyo bihuha byo kuba yaravukanye ubwandu maze amusubiza agira ati:” Cyane”.

Ubusanzwe Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi batigeze batenguha abafana babo muri muzika kuko yagiye akora uko ashoboye akabaha indirimbo kugeza nanubu.

 

Advertising

Previous Story

World Football Day: Isi irizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umupira w’amaguru

Next Story

Yashyizwe mu rujijo ! Knowless Butera yavuze amahitamo ye hagati ya Bruce Melodie na The Ben

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop