Nzahora nterwa agahinda no kubura urwi ridasanzwe ,ubuhanga mu kuririmba , nzahora meze nkuwigunze igihe cyose nzatekereza Uburanga , isura yishimye , Umutima wa Kimuntu , Ubugwaneza byarangaga umunsi k umunsi Joanna umukobwa utagira uko asa witabye Imana Taliki 7.06. 2023 .
Inshuti abavandimwe , imiryango yakubiswe n’inkuba ubwo inkuru y’inshamugongo ivuga urupfu rwa Joanna wari umuririmbyi wakataraboneka yabageragaho.
Uribaza uti yishwe n iki? Uti ese ko yaramaze igihe ari muzima yazize iki?
Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ukwezi kwa gatandatu 2023 inkuru yakuye umutima benshi yasakaye ivuga ko umuririmbyi Wari umenyerewe mugusubiramo indirimbo z’abahanzi bazwi yitabye Imana aguye mubitaro.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa wari umaze kumenyekana kubera ubwiza n imiterere y ikimero itazangaza benshi byagera kw ijwi bikarusha. Yitabye Imana ari kwiseta aho ababyeyi byarira.
joana yagiye kwa muganga agiye kubyara kuko yari amaze igihe atwite ,ariko kubw amahirwe macye abura ubuzima abyara aho amakuru tugitohoza avuga ko n umwana yara yibarutse yahise yitahira.
Reka mfate umwanya nihanganishe ababyeyi ha joana ,abavandimwe , umuryango ,inshuti zinyuranye kubwo kuvubura umukobwa mwiza , umwana utagira uko asa .
Joana niba utamuzi wamubwirwa n indirimbo Ide y itsinda Symphony BAND na Alne Yasubiyemo maze ikaryoha cyane
Imana imwakire mubayo. Joana tuzagukumbura.