Advertising

“Yareze igisimba”! Nyina wa P Diddy yatutswe azira kuvugira umuhungu we

09/10/2024 12:42

Nyina wa Sean ‘Diddy’ Combs ‘yaburaniye umuhungu we watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa n’ubujura buciye icyuho.

Janice Combs aherutse gushyira ahagaragara itangazo ryasangiwe na Figgers Law kuri Instagram aho yaburaniye umuhungu we ibirego byose byo gusambana Diddy aregwa. Uyu mugabo uteye isoni ategereje ko urubanza rwe ruba mu ntangiriro z’Ukwakira.

Icyakora, abakoresha Reddit banenze nyina w’uyu muraperi kuba yarwaniye umuhungu we na nyuma y’ibirego bikomeye ndetse n’imanza zirenga 100 zimurega.

Muri iryo tangazo, Janice yavuze ko byamubabaje cyane kubona abantu bacira iteka umuhungu we kandi  atari ukuri, ahubwo ko ari inkuru zaturutse ku binyoma.

Yavuze kandi ko bisa nk’ugusebanya ku mugaragaro umuhungu we mbere yuko agira amahirwe yo kwerekana ko ari umwere.

Kandi ububabare bw’ibi “ntibwihanganirwa ku buryo wabivuga”.Yongeyeho ati: “Kimwe n’abantu bose, umuhungu wanjye akwiriye kugira umunsi we mu rukiko, amaherezo agasangira uruhande rwe, kandi akerekana ko ari umwere.”

Yavuze kandi ko umuhungu we adatunganye kandi ko yakosa nk’ikiremwamuntu.  Janice yagize ati: “Yakoze amakosa mu bihe byashize, nk’uko twese tubikora. Umuhungu wanjye ashobora kuba ataravugishije ukuri ku bintu bimwe na bimwe, nko guhakana ko atigeze agira urugomo n’uwahoze ari umukunzi we igihe igenzura rya hoteri ryerekanaga video imushinja. ”

Gusa amagambo ya Janice yo gutsindishiriza ibikorwa byumuhungu we no kumurwanirira ntabwo yakiriwe neza n’abakoresha urubuga rwa Reddit.

Bamwamaganye cyane nuko bamwe batangira gutanga ibitekerezo hari uwanditse ku rubuga, ati: “Twabonye rwose ko yakubise Cassie kuri kaseti. Mbabajwe cyane no kuba yarareze igisimba. ”

Undi yanditse ati: “Mama w’umuhungu” gerageza kubaza umuhungu wawe ibikorwa bye bibi ”

Hari uwanditse ati: “Birashoboka ko nawe ugomba gukorerwa iperereza,ntiyigeze amenya icyo kumubwira mumyaka 30”

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rubavu: Hari urujijo nyuma y’uko mu Kagari kamwe habonetsemo imirambo ibiri

Next Story

“Umugabo umwe ntashobora kunyura”: Umugore wo muri Kenya yerekanye impamvu akundana n’impanga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop