Yarafunzwe afunguwe aburirwa irengero ! Byinshi wamenya kuri Pedro umwicanyi ruharwa wa Mbere ku Isi wishe abantu barenga 300 ndetse akanabafata kungufu

03/10/2023 10:24

Yarafunzwe afunguwe aburirwa irengero ! Byinshi wamenya kuri Pedro umwicanyi ruharwa wa Mbere ku Isi wishe abantu barenga 300 ndetse akanabafata kungufu

 

Benshi mu bicanyi babayeho ku isi ya rirema, uyu mugabo Pedro niwe w’ambere.Inkuru ye yabaye kimono kubera ubwicanyi ndengakamere yakoze. Gusa uyu Pedro we birenze ubwicanyi.

Dore byinshi wamenya kuri uyu mugabo wahawe izina ryo kwitwa umwicanyi wa 1 wabayeho.

Niba mwibuka neza cyangwa musoma inkuru zacu, duherutse gukora inkuru ku bantu babaye abicanyi ruharwa n’inkiko zikabakatira.Uyu mugabo Pedro niwe mu Serial killer wa mbere wabaye ku isi.Kenshi nkuko byagaragajwe hari ababiterwa n’ihungabana, no kuba batuzuye neza, cyangwa se ibintu banyuzemo bibi bityo bagakura ari uko. Rero abenshi babifata nkubusazi cyane ko noneho nta bumuntu bagira.

Uyu mugabo amazina yiswe n’ababyeyi ni “Pedro Alonso Lopez”, yavutse mu kwezi kwa 10, taliki 8, 1948. Yavukiye muri Colombia, abyarwa n’umwe mu bagore bakoraga umwuga wo kwicuruza muri icyo gihugu, ku myaka ye 8 gusa uyu mwana kubera kugira nyina utamwitaho yandāye ku muhanda bituma ahohoterwa cyane aribyo byaje kumuviramo gukura muriwe yumva azahohotera abantu.

Mu 1970 uyu mwana yaje kuvamo umwicanyi ruharwa waje kwamamara muri Colombia yose aho cyane uyu mugabo yicaga abantu ariko cyane akica abakobwa bakiri bato amanje kubahohotera cyangwa kubafata kungufu.

1981 havumbuwe imibiri myinshi yashinguwe n’uyu mugabo mu ishyamba bivugwako bose ariwe wabishe, sibyo gusa dore ko uyu mugabo yishe umukobwa w’imyaka 11 wari uturanye nawe.

Mu 1981 uyu mugabo yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano ndetse ahamwa n’icyaha cyo gufata kungufu abakobwa akanabica. Icyo gihe uyu mugabo yakatiwe gufungwa imyaka 16 muri gereza.

Gusa habonekaga imirambo cyangwa imibiri 54 gusa ariko, abashinzwe iperereza bagaragaje ko uyu mugabo yishe abakobwa bagera kuri 360, ndetse harimo nabo yafashe kungufu.

Bivugwa ko uyu mugabo yatangiye kwica umuntu wa mbere mu 1969 kugeza muri 1981 aho yaje gufatwa n’abashinzwe umutekano. Nukuvuga ngo abantu barenga 300 yabishe mu myaka 11 gusa ndetse si ukubica gusa yanabafataga kungufu.

Benshi bavuga ko yabitewe n’ubuzima bubi yanyuzemo akiri umwana muto.Uyu mugabo yaje gufungwa cyane ko yari yarakatiwe imyaka 16 muri gereza. Nyuma y’imyaka 14 yaje gufungurwa kuko hari imyaka yamaze avugwa n’abashinzwe kuvura no kuganiza abantu indwara zo mu mutwe.

Kuva ubwo igihe yafunguriwe nta muntu wongeye kumuca iryera ndetse bivugwa ko nta muntu n’umwe uzi niba uyu mugabo yarapfuye cyangwa akiri muzima. Uyu mugabo yahawe amazina arimo “inyamashwa” bitewe n’ubwicanyi ndengakamere yakoze.

Umubare w’abantu yishe umugira umwicanyi wa 1 wabayeho ku isi yose. Kwica abantu barenga 300 byafashwe nk’ubunyamaswa na cyane ko yaje gukatirwa urumukwiye yafungurwa akaburirwa irengero bakayoberwa iyo yagiye.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Wikipedia

Advertising

Previous Story

Abakobwa gusa : Dore ibintu bishobora gutuma umukunzi wawe yikundira undi mukobwa

Next Story

Amashusho yagaragaje Umu Pasiteri ari gukina n’Intare yanyomojwe ukuri kwayo gushyirwa hanze – Soma Inkuru

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop