Amashusho yagaragaje Umu Pasiteri ari gukina n’Intare yanyomojwe ukuri kwayo gushyirwa hanze – Soma Inkuru

03/10/2023 11:31

Inkuru y’Umuvugabutumwa wagaragaye ari gukina n’Intare yikingiranye nazo yavugurujwe bivugwa ko atari ukuri.

Uyu mugabo ngo bijya gutangira yahamagaye abayoboke be bose kuza bakareba ngo ibyo Imana ikora. Yavugaga ko ntacyakora ku mukozi w’Imana niko gufata umwanzuro wo kujya mu isenga ry’intare arikingirana imbere yabigishwa be bose.

 

Muri iyi minsi amatorero akomeje kuba menshi ndetse n’abavugabutumwa nabo Niko biyongera aho usanga abenshi babikora kubwinyungu zabo bwite bityo bagakora uko bashoboye ngo barebe ko bakurura abayoboke bityo babone uko babasaruramo agatubutse.

 

Uyu mu Pasiteri rero nawe yakoze ibi mu buryo ngo bwo kwereka abayoboke imbaraga z’Imana abeshya ndetse abikora yigereranya na Daniel wo muri Bibiliya wataye mu rwobo rwabagamo intare zari zimaze igihe zitarya ariko ntiyagira icyo aba kuko intare nazo zaramutinye ntizamukoraho.

 

Uyu mu Pasiteri mu kwigereranya na Daniel rero yikingiranye mu isenga ry’intare ryarimo intare 3, yizeza abayoboke be bari bamuzengurutse ko ntacyakora ku mukozi w’Imana.

Amashusho ye ari mu isenga ry’intare yamaze kunyomozwa dore ko yateye amatsiko umudepite wo mu Nteko Ishingamategeko muri icyo gihugu witwa Ronaldo Karauri wabaye nkuwemera ibya Daniel murwobo rw’Intare ariko agashidikanye kuri ayo mashusho.

Uyu mudepite yagize ati'” Rwose nemeye kumujyana muri Maasai Mara [Parike y’Igihugu], nkishyura byose maze dushake Intare maze agende agendane nazo”.

 

BBC yemeza ko uyu mugabo ugaragara mu mashusho atari umupasiteri nk’uko byavuzwe ndetse BBC ikoresheje ubuhanga bwa Reverse yabonye amashusho ari kuri YouTube yafashwe muri 2021 agafatirwa muri Parike ya Mogadishu mu Murwa mukuru wa Somalia ahari uruzitiro ruhura neza n’uruboneka muri aya mashusho.

 

BBC ikomeza ivuga ko yabashije kubona umugabo wakoreshejwe ikiganiro witwa
Mohamed Abdirahman Mohamed ko ariwe uri muri aya mashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga, bahishura ko uyu asanzwe ari umukozi w’aho bororera inyamaswa [Zookeeper], ndetse ngo akaba amaze imyaka irenga 8 ahakora.

 

Mu gukomeza gushaka amakuru , BBC yageze kuri Konti nyirizina yaturutseho amashusho y’uyu mugabo wagizwe umupasiteri atari we ndetse bemeza ko hari andi mashusho babonye Mohamed Abdirahman Mohamed agaragara ari kumwe n’Intare.

 

Mu mwana wa 2022 , Mohamed Abdirahman Mohamed yaganiriye n’ukunyamakuru wa BBC witwa Mohamed Abdiaziz ukora mu ishami ry’Igisomalia, amubwira ko yita ku inyamaswa zirimo Intare , zinzoka ndetse n’izindi kandi ngo akazitoza ndetse akaba akina nazo nk’aho ntacyo zamutwara.

 

 

Muri icyo kiganiro yagiranye na Mohamed Abdiaziz, uyu mugabo yakinnye n’inzoka y’uruziramire afata umutwe wayo awushyira kumunwa we.Mohamed avuga ko we ubwe yiyigishije akamenya uko bita kunyanaswa z’inkazi kandi yizeye neza ubushobozi bwe.

 

Yagize ati:” Ntawe zisagararira, zimeze nk’abana banjye”. Gusa kuba Intare nk’intare n’izindi kuba zagirira nabi abantu byo ntabwo ari bishya.BBC ivuga ko umwaka ushize , umugabo yuriye uruzitiro rwaho Intare zororewe muri Ghana i Accra ziramurwa ziramwica.

Advertising

Previous Story

Yarafunzwe afunguwe aburirwa irengero ! Byinshi wamenya kuri Pedro umwicanyi ruharwa wa Mbere ku Isi wishe abantu barenga 300 ndetse akanabafata kungufu

Next Story

Umuhanzi Theo Bosebabireba yavuze uburyo yarwaye SIDA amezi 3 akayamara arara amajoro adasinzira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop