Iyi nkuru y’urukundo idasanzwe iteye agahinda gakomeye ndetse n’imwe mu nkuru y’uzurukundo zibabaje ku isi zigeze zibaho mu mateka.Muri Amerika , umugabo w’imyaka 48 yikubise hasi nyuma y’uko umutima uhagaze bitunguranye nyuma y’iminota 10 gusa asezeranye n’umukunze bakemeranya kubana.
Tariki 19 Kamena 2023 , wari umunsi w’ibyishimo by’agahebuzo mu buzima bwa Mae Davis kuko wari umunsi we wo gusezeraniraho n’uwo yihebeye uwo yahaye umutima we wose akaba umugabo we yakunze ubuzima bwe bwose Toraze Devis ariko waje guhinduka umunsi w’ibyago bikomeye cyane kuko ariwo munsi yapfushijeho uwo mugabo we bari bamaze iminota mike gusa basezeranye bemeranyije kubana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye birimo New York Post.
Nyuma yo gusezerana aba bombi bamaze kubwirana amagambo y’urukundo ariko avuga ko bazatandukanywa n’urupfu, ibyari ibyishimo byahindutse umubabaro kuko umugabo we yaje kwikubita hasi agahia ahwera nyuma y’uko umutima we wari umaze guhagarara ntiwongere gukora uko ubikwiye.Ibi bivugwa ko byatewe n’amaraso yipfunditse mu mubiri bityo ntiyongere gukora nkuko bikwiye ngo agere no mu mutima nk’uko byaje nanone gutangazwa n’abaganga.
Nyuma y’imonota mikeya yikubise yasi rero byaje kwemezwa ko yapfuye maze umugore we asigara mugahinda gutyo.Uyu munsi bari bahisemo gusezeraniraho , wari n’umunsi w’amavuko birangira ubaye umunsi w’umuborogo dore ko ariwo munsi yapfiriyeho.Umwe mubakoranaga na nyakwigendera wari witabiriye ubwo bukwe yagize ati:”Yari umunsi mwiza kurusha indi minsi yose mu buzima bwa Toraze.Nabonaga inseko yari mu masohe nkabona ukuntu yari yishimye kandi anezerewe”.
Uwo mutumirwa wakoranaga na nyakwigendera yahise akusanya amafaranga kuri interineti , kugira ngo yifashishwe mu gushyingura nyakwigendera ndetse no gufasha umugeni ubaye umupfakazi mu buryo butunguranye nanone akaba agiye no kurera abana bari bafitanye wenyine.Nyuma y’iminsi mikeya inyuzemo , abantu 500 bamaze gutanga amadorali ibihumbi 22.Uwo muryango wari umaze iminsi uhuye n’ibyago kuko umubyeyi wa Mae Davis na we yapfuye mu byumweru bikeya mbere y’ubukwe.