Yamutomagije ! Weasal Manizo yateye imitoma Teta Sandra amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

07/11/2023 18:57

Umuhanzi wamamaye nka Weasal wo mu gihugu cya Uganda akaba umugabo w’Umunyarwandakazi Teta Sandra yahamije urwo amukunda ku isabukuru ye y’amavuko amuhamiriza ko nta wundi uzigera amumurutira.

 

 

Mu butumwa Teta Sandra yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram , yagaragaje ko Teta Sandra yamubereye urumuri ndetse aramutomagiza nyuma y’uko urugo rwabo bombi rwavuzweho kujya mu icuraburindi rikomeye bivugwa ko Weasal Manizo yabaye aka mukuru we Jose Chameleon nawe watandukanye n’umugore amurega kumuhohotera no kutita ku rugo rwe.

 

Uyu muhanzi yagize ati:”Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira.Isabukuru nziza umwiza dusangiye ubuzima”.

 

Byuzwe ko Teta Sandra yakubiswe n’uyu mugabo Weasal nyuma y’amafoto yamugaragara yakubiswe bikomeye kugeza ubwo isura ye yangirikaga.Gusa muri uko kuvugwa k’umugabo we , Teta Sandra yabigiyemo gake kugeza ubwo avugiye n’umugabo we , ashimangira ko atari we wamukubise.

Nyuma yo gukubitwa nkuko inshuti ze zabyemezaga,Teta Sandra yaje mu Rwanda bivugwa ko ahunze gusa akomeza kugaragaza ko akunda Weasal kurwego rwo hejuru dore ko muri iki gihe ababyeyi be bari baragiye mui Uganda kubw’ibibazo yari afitanye nawe.

 

 

Advertising

Previous Story

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y’ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Next Story

Mr Ibu wamamaye muri Filime zo muri Nigeria yaciwe akaguru

Latest from Imyidagaduro

Go toTop