Umukinnyi wa Filime wamamaye nka Mr Ibu muri Nollywood, yaciwe akaguru nyuma yo gutabarizwa kumbuga nkoranyambaga.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango w’uyu mukinnyi wa filime w’umunya-Nigeria , John Okafor, uzwi Mr Ibu, yaciwe akaguru kubera uburwayi bwamwibasiye bwari bwaranze gukira.
Umukobwa  we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bafashe uyu mwanzuro ukomeye wo guca akaguru ka se nyuma y’uko abazwe inshuro zirindwi ariko ntibigire icyo bitanga, akomeza avuga ko aribwo buryo bwari busigaye bwo gutabara ubuzima bwe.
Banditse ati:”Turashaka gushimira buri umwe wese wageze kuri Papa wacu ndetse n’Imana arabashimira cyane kubera uburyo mwitaye kumubyeyi wacu.Saa saba papa yabazwe inshuro 7 kandi bigenda neza, gusa kugira ngo amahirwe ye yo kubaho yiyongere byabaye ngombwa ko akaguru ke kamwe gacibwa.Natwe byari bidukomereye ariko byabaye ngombwa ko tubyakira kuko nibwo buryo bwo gutuma akomeza kuba muzima.
Nukuri turacyanekeye ubufasha bwa buri umwe wese kandi nk’abanya Nigeria , Papa aracyashoboye ndetse aracyakeneye ubufasha bwanyu.Mwarakoze mwese, umuryango wa Okafar , turabashimiye kandi ntabwo twakeretsa uko mutwitaho kuko mu gihe gikwiriye papa azashimira buri umwe wese wamubaye hafi muri ibi bihe kandi ntabwo ari kera ni vuba”.