Yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure ! Impamvu umuraperi B Threy yakoze ubukwe n’umugore we Keza batagiye mu Murenge

09/05/23 18:1 PM
by
1 min read

Umuraperi B Threy yarasabye anakwa Keza Naila babana batagiye mu Murenge gusa babikora mu ibanga rikomeye.

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, nibwo umuhanzi B Threy yakoze ubukwe gutata amashusho bitemewe.Ubu bukwe bwabereye mu Gikondo ahazwi nka 248 Events bwitabirwa n’abahanzi batandukanye.

 

Ibirori byabo byabaye byiza ariko biba ibirori by’igice kuko batakurikije amategeko y’urushako ngo bajye mu Murenge nk’uko InyaRwanda ibitangaza.Aba bombi bakoze ibindi birori batagiye mu Murenge bitewe n’uko Keza yari akiri umwana atari yuzuza imyaka y’ubukure.

 

B Threy yari yarateye inda Keza afite imyaka 20 kandi amatege ko y’u Rwanda asaba imyaka 21.Nubwo byari bimeze bityo aba bombi bahagaze ku ijmabo berekana ko urukundo rwabo ruruta byose dore ko baherutse no kwibaruka imfura.

 

Keza yabwiye B Threy amagambo y’urukundo ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko aho Yagize ati:” Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishomo warakoze kuba uwo uriwe kuri njye .Isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane”.

 

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo hagiye hanze integuza y’ubukwe bwabo

Go toTop