Umwana w’imyaka 14 yapfuye azize gushaka kwemeza ko azi kurya mu irushanwa ryo kuri Instagram bise ‘One Chip challenge’

by
05/09/2023 11:05

Umwana w’imyaka 14 wo muri Massachusetts yapfuye kuwa Gatanu nyuma y’amasaha make akoze irushanwa ryo kumbugankoranyambaga bise ‘one chip challenge’ Abo mumuryango we bemeza neza ko yazize ibi biryo yariye.

Nkuko Lois umubyeyi w’uyu mwana witwaga Harris wolobah wigaga mumwaka wa kabiri mw’ishuri ryisumbuye rya Doherty memorial high school riherereye muri Worcester yabitangarije NBS 10 Boston yavuzeko uyu mwana we yariye ibi biryo birimo urusenda rwinshi akabirya cyane ari kw’ishuri nuko nyuma agatangira kuribwa cyane mugifu.

Aba byeyi be bahise baza kumufata bamujyana murugo nuko nyuma aza kumererwa neza ariko nyuma bamusanga yaguye igihumure ubwo yari aribkwitegura kujya gukina Basketball nkuko bitangazwa na mama we umubyara ngo bamwihutanye kwa Muganga hadaciyeho akanya babatangarizako yamaze gushyiramo umwuka.

Impamvu yateye urupfu nyirizina ntabwo bari bayibwirwa kuko ababishinzwe bakiri kubikoraho ngo hamenyekanye icyateye urupfu nyirizina gusa uyu mubyeyi akaba yambwiye ikinyamakuru NBS 10 Boston ko we yemera neza ko umwana we yishwe no kwivumbagatanya kw’ibiryo yari yariye byuzuyemo urusenda rwinshi.

Uruganda rukora izi Chips umwana yariye bo kuri website yabo baburiye abantu bazirya ko izi chips zishobora guteza ibibazo by’uburwayi, intego nyamukuru Yaya marushanwa yari ukureba igihe umuntu yamara atarasaba amazi cyagwa ikindi kintu nyuma yo kuzirya.

Kuri paki yiyi chips handitseho ko izi chips zigomba kuribwa n’abantu bakuru gusa Kandi ko umuntu agomba kwihutira kujya kwa muganga mugihe amaze kuzirya akumva adahumeka neza, kugwa igihumure cyagwa kwatsamura cyane bigatinda.

Nyumo go kugora kuri izi chips uruganda rwaburiye abantu ko bagomba guhita bakaraba intoki neza n’isabune Kandi bakirinda gukora kumaso cyagwa ahandi hantu hose mbere yo koga.

Umuryango wa Nyakwigendera wihanganishijwe n’abantu batandukanye barimo abarimu b’uyu mwana n’umutoza we wa Basketball bavugako yari umwana utangaje cyane Kandi w’umuhanga.

Umuganga ushinzwe abarwayi bihutirwa cyane Dr.Lauren Rice yatangarije Outlet ko kurya urusenda rwinshi bishobora guteza ingaruka mbi ziva Kuba umunwa washugera cyane bikagera kumutima.

Src: New York Post

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Jill Bidden umugore wa Perezida wa America yongeye kurwara COVID 19 mu gihe umugabo we Joe Bidden ntayo bamusanganye

Next Story

Yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure ! Impamvu umuraperi B Threy yakoze ubukwe n’umugore we Keza batagiye mu Murenge

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop