Afite ubuhanga budasanzwe ! Byinshi kuri Bray Pro washoboye imizi kuri Director Drex Lee wamamaye mu gutunganya amashusho

05/09/2023 19:17

Bray Pro ni umusore ukuri muto mu myaka gusa umaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe abinyujije mu mpano ye yo gufata amashusho y’indirimbo zitandukanye.Uyu musore uvuga ko yabayeho mu buzima bwuzuye inzozi yafatiraga kuri Drex Lee, yemeje ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rugomba kumwitega.

 

Amazina ye bwite ni Manzi Emmanuel , ni umusore w’imyaka 22 kugeza ubu wavukiye mu Karere ka Nyagatare , Umurenge wa  Karangazi.Uyu musore wihebeye umwuga wo gufata amashusho n’amafoto, yahamije ko kuva akiri muto yari afite inzozi zo guteza imbere umwuga wo gufata amashusho ku buryo yizeraga ko azagera kure agahatanira n’ibihembo mpuzamahanga nka kimwe mu byabuze kubakora uyu muwuga mu Rwanda.

 

 

Manzi Emmanuel ukoresha izina rya Bray Pro, mu mwuga we, ahamya ko aho ageze kugeza ubu ahakesha gukora cyane kandi ngo kuri we ntabwo azigera arekeraho.

 

 

Manzi yagize ati:” Mu by’ukuri,nakuze nkunda cyane gufata amashusho n’amafoto ku buryo numvaga ko nimba mukuru nzakora amateka yo guhatanira ibikombe bikomeye ku isi nk’Umunyarwanda.Buriya iyo umuntu akiri muto aba afite inzozi nyinshi, izanjye rero ni aho zari zerekeye kuko no mubyo nakinishaga wasangaga hari aho bihuriye nabyo”.

 

 

Uyu musore kandi yemeza ko kugeza ubu imyaka 2 ishize yinjiye muri uyu mwuga , gusa ngo akaba amaze kwigurira Camera nziza.Ati:” Maze imyaka ibiri yose nkora uyu mwuga ariko ni byinshi maze gukoramo birimo na Camera niguriye.Ni byo ndacyari umwana muto, nibwo ndangije amashuri yisumbuye , sindagira byinshi ngeraho ariko mu by’ukuri icyo navuga ni uko niteguye gukomeza gukora ibihembo nkabyitabira kandi u Rwanda nk’Igihugu cyanjye nkaruhesha ishema”.

 

 

Bray Pro, yashimiwe n’Umuhanzikazi Spice Diana wo mu gihugu cya Uganda , nk’umwe mubagize uruhare mu itunganywa ry’amashusho y’indirimbo ye yise ‘Siri Regular’.Bray Pro, yatangarije Inyarwanda.com ko imbaraga azifite kandi ko kure yifuza azahagera kandi akahegeza u Rwanda abinyujije mu mpno ye.

 

Kubyerekeye uwo afatiraho icyitegererezo, Bray Pro , yahamije ko uwo yemera muri uyu mwuga ari uwitwa Drex Lee nawe yabayeho nabi gusa akaza kwamamara binyuze mu mashusho yafatishaga telefone ngendanwa yo mubwoko bwa SmartPhone.

Advertising

Previous Story

Yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure ! Impamvu umuraperi B Threy yakoze ubukwe n’umugore we Keza batagiye mu Murenge

Next Story

Byinshi wamenya kundwara yitwa Scolionophobia ituma umwana atinya ishuri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop