Yamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Nturanye Nabo’ ! Umuraperi Maylo yongeye kwigaragariza abafana be mu gitaramo MTN IWACU MUZIKA

24/09/2023 17:25

Umuhanzi Hirwa Maylo ukomoka mu Karere ka Musanze akomeje kugaragaza ko hari ubushake umuziki w’abakorera mu Ntara wagera kure.Hirwa Maylo yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa ndetse zihindurwamo ‘Soneri’ gusa gutumbagira bimubana ikibazo.

 

 

Uyu musore yaraye yigaragarije abafana be by’umwihariko Abanyarwanda bo mu Karere ka Musanze n’abandi batandukanye bari baje kwirebera abahanzi bakunda mu gitaramo kiri kuzenguruka igihugu cyiswe ‘MTN IWACU MUZIKA’.

 

 

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zirimo; Nturanye nabo’, imaze imyaka igera kuri 6 ishyira irindwi ikozwe.Iyi ndirimbo yamamaye cyane hano mu Rwanda yatumye Hirwa Maylo, aba umwe muhanzi baririmba injyana ya Hip Hop mu Majyaruguru ndetse no mu Gihugu cyose aba umwe muhanzi bakomeye cyane mu myaka ya 2015, 2016, 2017 na 2018 kuzamra.

 

 

Uretse iyi ndirimbo Hirwa Maylo , yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo; Mureke Agende’, yaje mu myaka 5 iri gushira nayo, akorana indirimbo n’umuhanzikazi Joshari na Deeflo bayita Inkovu z’ibihe ziba zimwe mu ndirimbo zazamuye ibendera ryabo muri Muzika Nyarwanda by’umwihariko uyu mwana w’umukobwa wari ukiri kwinjira muri muzika.

 

 

Umuhanzi Maylo , mu myaka itambutse yarakoze cyane kuko yakoranye n’abahanzi barimo ; Bull Dog mu ndirimbo bose ‘Inyenyeri yanjye’ , ‘Ayo mahirwe’ yakoranye n Mico The Best, n’izindi zitandukanye.Maylo , ntabwo yigeze atuza nubwo yashyizemo agahe akabanza akazana umugore ndetse akaza no kwibaruka.

 

 

 

Mu gihe cyo kwita Izina abana b’Ingagi mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze, uyu muhanzi yabaye umwe mu bahanzi bo mu Ntara bahawe amahirwe yo gutarama bigaragariza imbaga y’abataari bake , bari bitwaje amadarapo y’u Rwanda ndetse ataramira imbere y’ibyamamar, abahanzi b’amazina akomeye n’abandi batandukanye.

 

 

Ubwo igitaramo cya Iwacu Muzika cyageraga mu Karere ka Musanze tariki 23 Nzeri 2023, umuhanzi Maylo, nanone yaaramiye Abanya-Musanze.Uyu mugabo ukunda umuziki we cyane , akomeje kugaragaza ko imbaraga yatangiranye ntaho zagiye ndetse ko afite inyota yo gutera imbere.

Advertising

Previous Story

Ingabire Pascaline wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatomagije umwana we agaragaza ko ariwe nshuti agira mu buzima bwe

Next Story

Byinshi wamenya ku bantu bameze nka Kazungu Denis ! Burya abenshi ntibaba buzuye neza mu mutwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop