Byinshi wamenya ku bantu bameze nka Kazungu Denis ! Burya abenshi ntibaba buzuye neza mu mutwe

24/09/2023 17:47

Mu minsi ishize inkuru nibwo yabaye kimomo hirya no hino mu Rwanda ndetse kubera iterambere ndetse na Internet ubu inkuru sikiri hano mu Rwanda Gusa kuko ubu imaze kuba kimomo no mu bihugu by’abaturanyi Bose inkuru ni Kazungu Denis.

 

 

 

Uyu Kazungu Denis yamamaye cyane kubera ibyaha ndengwa kamere  aregwa ndetse nawe yemera ko yakoze ubwe. Uyu mugabo Kazungu Denis yakoze ibyaha birimo kwica ndetse agashinyagurira umurambo wuwo yishe cyane ko uyu mugabo yatawe muri yombi amaze kwica abantu barenga 10. Uyu munsi twabateguriye ndetse tubacukumburira byinshi mwamenya ku bantu bameze nkuyu mugabo Kazungu Denis waciye ibintu hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

 

Ubusanzwe abantu bameze nka Kazungu Denis bitwa ba Serial killer cyangwa ba Serial Murderer mu rurimi rw’amahanga. Niba ukunda kureba filime ndacyeka wowe ugiye kubyumva neza kuko Hari ama filime menshi yakinywe agaragaza uko Abantu nkaba baba bameze. Niba utareba filime nawe niyo mpamvu duhari mu kuguha amakuru Nkaya acukumbuye Kandi akwigisha byinshi.

 

 

 

 

Abantu bameze gutyo ni abantu bica cyangwa bagashimuta abantu runaka mbese abantu bateye kimwe wavuga nko kwica abakobwa gusa cyangwa se abasore gusa cyangwa se abana gusa cyangwa se abantu nagize itsinda runaka, abantu bakimoka mu gace kamwe. Bica Kandi abantu benshi kuko ubundi Serial killer ntiyica umuntu umwe ahubwo yica abantu barenze umwe, bitavuze ko Serial killer atakica umuntu umwe gusa mu gihe afashwe amaze kwica umwe gusa.

 

 

 

 

Uwo muntu ubikora abikora kenshi nta kintu agamije uretse ku bica gusa we akumva yishimye gusa. Niyo mpamvu byagaragajwe n’inzobere mu buvuzi ko Kenshi usanga abantu bateye gutyo usanga bafite ikibazo mu mutwe ndetse ko baba batuzuye. Usanga icyo bita IQ yabo iri hasi cyane bikaba biri mu mpamvu zituma bica abantu benshi badatecyereje.

 

 

 

Mu gusobanura neza kuntu abo bantu baba bameze, inzobere zavuze ko abantu nkabo barimo ubwoko 4. Ubwoko bwa 1 ni wamuntu wica abantu yizeye ko hari umuntu wamutumye kubica. Mbese iyo afashwe avugako hari umuntu wari wamutegetse kwica abo bantu kandi mu by’ukuri ntawe ahubwo ni cya kibazo twavuze haruguru ko kenshi usanga bafite ikibazo mu mutwe. Kuko iyo abajijwe kwerekana uwo muntu wamutegetse kwica abantu birangira amubuze.

 

 

 

 

Ubwoko bwa 2 ni wamuntu wica abantu kugira ngo atsembe ubwoko runaka cyangwa abantu bo mu gace runaka. Ugasanga umuntu yica abantu bavuka mu gace runaka gusa ku buryo undi muntu uwariwe wese utavuka muri Ako gace yitumye atamukoraho kuko ataribo aba yoyemeje kumara. Ngirengo murumva kuntu abantu bateye gutyo baba bararembejwe nindwara zo mu mutwe.

 

 

 

Ubwoko bwa 3 ni wamuntu wica abantu kubera ko ashaka inyungu runaka. Abantu nkaba bo bica kugira bagere ku kintu runaka twavuga nko kwica kugira ngo afate kungufu umurambo w’uwo yishe, kwica kugira ngo abone amafaranga cyangwa ubutunzi. Akenshi umuntu nkuyu bitangira yica umuntu umwe akaryoherwa kubera ko abona inyungu yihuse. Sibyo gusa kandi Kenshi bikunda kuba kuri babantu bafata kungufu umurambo, mu gihe nta murambo abona wo gufata kungufu ahitamo kwica kugira ngo abone uwo afatwa kungufu.

 

 

 

Ubwoko bwa 4 arinabwo bwa nyuma ni wamuntu wica abantu benshi kugira ngo abone imbaraga. Twavuga nko kwica abantu bakagutinya kenshi usanga uyu muntu kwica abantu bimuha imbaraga akumva yabaye undi wundi mbese bikaguma gutyo agakomeza kwica abantu benshi.

 

 

 

 

Ubundi bwa 1 ibintu nkibi bya Serial killer Bijya kugaragazwa byamenyekanye mu 1849 mu kinyejana cya 19, aho umugabo witwa “Juhani Aataminpoika” witiriwe akazina ka “Kerpeikkari” bivuze umutsembyi, yishe abantu 12 abica mu gihe kingana n’ibyumweru 5 mbere y’uko afatwa n’abashinzwe umutekano.

 

 

 

Mu gihe hari umuntu ucyekaho ubwicanyi nk’ubu ihutire gutanga amakuru mu bashinzwe umutekano bakwegereye kuko abantu nkaba iyo badafashwe ngo bashyikirizwe ubutabera vuba bituma bica abantu benshi cyane hahandi bishobora no gutuma bigumura abandi bameze nkawe gukomeza kwica.

 

 

 

 

 

 

 

Source: Wikipedia

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

Advertising

Previous Story

Yamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Nturanye Nabo’ ! Umuraperi Maylo yongeye kwigaragariza abafana be mu gitaramo MTN IWACU MUZIKA

Next Story

Byinshi wamenya ku mugore wa 1 wambaye ipantaro ! Ubundi byari ikizira kubona umugore wambaye ipantaro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop