Mbere yo gusezeranya habazwa niba nta muntu ufite impamvu yabuza abantu gusezerana ariko iyo impamvu ivuzwe yigwaho hakurikijwe amategeko bakareba niba koko ifite ishingiro, iyo basanze ifatika ntibaba bagisezeranye hatitawe ku nzoga n’inyama baba basize mu rugo , ariko kandi iyo idafatika iteshwa agaciro.
Aha hari ku murenge wa busogo kuri uyu wa 4 wo kuwa 30 werurwe 2023, ubwo abageni bari babukereye kandi biteguye kuvuga indahiro idasaza y’uko buri wese yemeye undi nta gahato ko amubera umugabo undi akamubera umugore bakazabana uko babyiyemeje kandi bakurikije uko amategeko ya Repubulika y’uRwanda abiteganya.
Nyuma ariko haje kugaragara umugore wavuze ko atifuza ko umugaho wari ugeze imbere yamaze rwose no gufata ku ibendera batamusezeranya kubera ko babyaranye umwana akanga kumurera.
Asa n’uwamenye amakuru atinze ko uwo babyaranye agiye gusezerana n’undi mugore n’uko amaguru ayabangira ingata mpaka no ku murenge maze asanga nyamugabo amaze gusingira idarapo , ati:” giti mube muretse” ariko abayobozi ntibamwumva kubera abantu benshi kandi we yari ari inyuma .
Niko kujya imbere abatekererereza umubabaro we, abari aho bari bafitiye ikizere abayobozi dore ko bazi amategeko, ari na ko kandi bafitiye amatsiko uko biri burangire.
Abari aho baturanye na nyamusore bavuze ko rwose ngo uwo mwana ari uw’uwo musore ndetse ko babanje kubana ariko nyuma hazamo kutumvikana kugeza ubwo yitereteye undi mukobwa ari na we bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko.
Nyuma y’ikiganiro n’abayobozi, bakurikije amategeko ,cyane ko batigeze basezerana imbere y’amategeko, bavuze ko baribumusezeranye n’uwo yihitiyemo na ho uwo babyaranye akazakurikirana uburyo abona ubufasha ku mwana .
Reba uko byari byifashe
Wumvise ute iyi nkuru mpamo, twandikire igitekerezo cyawe!