Photo/TNT

Yagombaga kujya akora indirimbo 30 mu Kwezi ! Element yasezeye muri 1:55AM

03/05/2024 08:10

Umusore w’impano idasanzwe mu gutunganya indirimbo Produce Element yasheshe amasezerano muri Studio yari amazemo imyaka itari mike ya 155am , iyoborwa n’umunyamafaranga Coach Gael, atangaza ko agiye gukora ku giti cye akazamura icyo yise AfroGako nk’uko yabitangaje anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze.

Uyu musore wagaragaye mu ndirimbo 2 gusa zamenyekanye ,anyuze kuri X, yatangaje ko amaze imyaka myinshi ahirimbanira injyana ya AforGako, ivanze na AfroBeats.Yasobanuye ko uruvange rw’izi njyana zombi arirwo rwabyaye AfroGako.Yakomeje abwira abantu bakundaga ibihangano yakoze n’umuziki we n’Abanyarwanda muri rusange ko , nyuma y’ibyo bumvise byose yise ibihuha igihe ari iki.

Nk’uko amasezerano abigaragaza, Element agiye kuva muri Studio ya Coach Gael yari amazemo imyaka igera kuri ibiri.Ni umusore ugiye gukora Studio ye ku giti cye riko akibanda kuri AfroGako ivanze na AfroBeat.

Mu bijyanye n’amasezerano, Robinson Mugisha wamamaye nka Element yafataga 50% by’amafaranga yavaga mu bihangano yakoze , yaha ayishyuwe n’umuhanzi ku giti cye , indi Label , akagira na % afata kuyavuye mu bikorwa byo kwamamaza.Amasezerano avuga ko uyu musore aho yajya hose, 155am, igomba kujya ibona 10% by’amafaranga yavuye mu bikorwa bye [Mu ndirimbo yakoze].Harimo kandi ko yagombaga kujya akora indirimbo 30 mu Kwezi cyangwa zikarenga.

Photo/TNT

Advertising

Previous Story

Jose Chameleon yashimiye u Rwanda muri muzika ye

Next Story

‘Nta mukobwa naterese ngo anyange” ! Diamond Platnumz n’umubare w’abagore yambuye abagabo akabata

Latest from Imyidagaduro

Go toTop