Advertising

‘Nta mukobwa naterese ngo anyange” ! Diamond Platnumz n’umubare w’abagore yambuye abagabo akabata

03/05/2024 09:35

Diamond Platnumz yahishuye ko nta mukobwa yigeze atereta ngo yange ubusabe bwe.Ibi Diamond yabitangaje nyuma ya rwaserera arimo na Zuchu usanzwe ari muri WCB.Simba yavuze ko no mu bakobwa bakundanye ari nta n’umwe batandukanye nyuma ngo amwange.Muri iyi nkuru turagaruka ku bagore 12 yahuye nabo.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Diamond Platnumz, yatangaje ko iyo ari mu rukundo n’umukobwa cyangwa umugore bashakanye, akabona atangiye kumwivangira mu bintu ngo yitwara nabi, agamije kugira ngo batandukane.Yagize ati:

”Nta mugore n’umwe nigeze ntereta ngo anyange cyangwa ngo uwo dukundana ansige.Iyo ndi mu rukundo rero,nkatangira kwiyumvamo ko ndi kubangamirwa n’uwo dukundanye , nitwara nabi nkakora ibintu byo kumubabaza kugeza avuye mu rukundo akagenda”.Simba yahishuye ko kandi abagore bose babyaranye n’abo akundanye , aribo bakundaga cyane kurenza uko yabakundaga.

NGABA ABAGORE YAKUNDANYE NABO.

1.Sarah: Diamond Platnumz yakundanye na Sarah mbere ari nawe rukundo rwe rwa mbere nk’uko yabitangaje.Uyu Sara batangiye gukundana mu mwaka wa 2006 kugeza muri 2009 bakiri bato ari nabwo Diamond yari akiri kwishakisha muri muzika.Uyu Sarah niwe wabaye imbarutse y’indirimbo hafi ya zose yaririmbye z’urukundo kuko zagaragazaga umusore wanzwe kubera ubukene nk’uko Sarah yabigenje.

2.Rehem Fabian: Uyu nawe yavuze ko yabaye umukunzi wa Diamond Platnumz ndetse ngo anamubwira ko bazabana aramuhinduka.Uyu mugore yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya muzika bya Diamond Platnumz, byaje no gutuma amenyekana.

3.Upendo Mushi: Uyu ni umukobwa amakuru avuga ko yakundanye na Diamond nyuma gato y’uko atangira umuziki.Mushi, ubusanzwe yari umukinnyi wa Filime muri Tanzania.Uyu mukobwa yigeze gutangaza ko umubano we na Diamond Platnumz ari rwo rukundo rubi yigeze agira mu buzima bwe.Yavuze ko yamutaye kubera ko ngo atamuhaga ibyishimo nk’uko yabaga abishaka.

4.Aunt Ezekiel: Ni umukinnyi wa Filime ukomeye muri Tanzania , amakuru yigeze kuvuga ko yagiye mu rukundo na Diamond Platnumz ndetse ngo bakanaryamana.

5.Wema Sepetu: Umukinnyikazi wa Filime muri Tanzania Wema Sepetu na Diamond Platnumz, bakundanye inshuro 2 zikurikiranya.Ubwa mbere batandukanye bapfuye ko Diamond Platnumz, yari yaryamanye n’inshuti ya Wema wari umugore we.Nyuma baje kwiyunga ariko barongera baratandukana kuko Diamond yakundaga guca inyuma Wema.

6.Penny Mungilwa: Ubwo byari mu rujijo hagati ya Wema, Diamond Platnumz ngo yaryamanaga nawe agaca inyuma uyu mugore.Cyakora umubano bombi ntabwo wamamaye cyane.

7.Jokate Mwegelo: Mwegelo, ni umukobwa mwiza ndetse ni umwe mu bo Wema Sepetu yicuza cyane iyo bigeze mu rukundo rwe na Simba.Ubwo Diamond na Wema bari mu rukundo, ngo yacaga inyuma akajya kwa Jokate wari wuje uburanga.Kuko yari inshuti ya Sepetu, baje kwangana urunuka amuziza  kumugambanira agakundana n’umugabo we.

8.Wolper: Ikigaragara mu mateka ya Diamond Platnumz ni uko uwo yifuje amubona.Uyu mugore yari umwe mu bo yakoreshaga mu mashusho ye [Video Vixen] ndetse bagahurira muri nyinshi.Ibintu byaje guhinduka bombi bisanga mu rukundo.

9.Zari Hassan: Uyu ni umugore ufite inkomoko muri Uganda ariko akaba yibera muri Afurika y’Epfo, kuko ariho imitungo yarazwe n’umugabo we nyinshi iri.Yabyaranye na Diamond abana babiri.Uyu ni nawe wabashije kumarana igihe kinini na Diamond Platnumz, ugereranyije n’abandi.Bari kumwe bakoranye byinshi mu myidagaduro babyarana abana babiri, Nillah na Tiffah.Baje gutandukana ubwo Diamond yari yavuzweho kumuca inyuma.Nyuma yo gutandukana , bavuzweho gukomeza kugirana umubano.

10.Hamisa Mobetto: Hamisa Mobetto, ubusanzwe ajya mu ndirimbo z’abahanzi ndetse hari nyishi yahuriyemo na Diamond Platnum.Urukundo rwabo bombi ntabwo rwigeze rumara kabiri kuko bakundanye Diamond akiri hamwe n Zari.Aba bombi babyaranye umwana bamwita Dylan n’ubwo SIMBA atamwiyumvamo.

11.Tunda Sebastian: Uyu bakundanye muri 2017.Diamond yaramushutse bamarana agahe gato cyakora uyu mukobwa akavugwaho gukundana n’ibyamamare cyane muri Tanzania.Nyuma yo gutandukana na Diamond yakundanye n’umunyamakuru wa Clouds TV , Casto Dickson.

12.Tanasha Donna: Uyu ni umgore wo muri Kenya wuje uburanga budasanzwe.Diamond yakundanye nawe umwaka umwe ndetse kugeza ubu niwe ufatwa nk’umukunzi we wanyuma.Umunsi ku munsi Diamond agira abakunzi benshi.Kuri ubu havugwaga Zuchu gusa ntabwo yigeze amutangaza nk’umugore cyangwa umukunzi ngo abivuge mu magambo yabyo, uretse ko Zuchu ariwe watumye Isi yizera urukundo rwabo n’ubwo ahora mu marira adashira.

@Umunsi.com

Previous Story

Yagombaga kujya akora indirimbo 30 mu Kwezi ! Element yasezeye muri 1:55AM

Next Story

Imva n’imvano y’uko byagenze ngo Rayon Sports y’abagore yegukane Igikombe cy’Amahoro nti gitahane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop