Jose Chameleon yashimiye u Rwanda muri muzika ye

03/05/2024 07:44

Umuhanzi Jose Chameleon ni umuhanzi wamamaye muri Uganda no muri Afurika muri rusange.Uyu muhanzi yagereranyije Kenya nka nyina ashaka kwerekana uruhare umuziki yagize mu buzima bwe avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byamubaye hafi.

Ubwo yizihizaga imyaka 45 y’isabukuru ye, nibwo yashimangiye uburyo akora umuziki awukunze yitsa kuri Kenya nka kimwe mu Bihugu bya Afurika cyamufashije kumenyekana guhera yatangira umuziki mu myaka yo muri 2000.

Mu butumwa yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze, yashimiye ibihugu byo muri Afurika by’umwihariko Kenya.Muri ubu butumwa yagereranyije Uganda  nk’umugabo.Ati:”Nditura Abagande bose nka Papa wanjye.Kenya ni mama wanjye Afurika y’Epfo, Rwanda , DRC na Afurika muri rusange.Ibisigaye ni amateka. Ku myaka 45 mfite impamvu yo gushimira umugisha nagize.Imana niyo nkuru”.

Yavutse ku wa 30 , Mata , 1979, mu Mujyi wa Kampala.Yabaye umuhanzi avuye muri bagenzi 8 bavukana.Yamamaye mu ndirimbo zirimo; Mama Mia, Mambo Mbado, Bayuda n’izindi.Kugeza ubu abarirwa Album 13 yatangiye gushyira hanze muri 2000 ubwo yatangiraga umuziki.Uyu muhanzi yatangaje ko agomba gukora igitaramo yishimira imyaka amaze muri muzika.

JC. Photo/Wp

Advertising

Previous Story

Ferwafa yavuze ku barwanira kuri stade n’abateza akavuyo

Next Story

Yagombaga kujya akora indirimbo 30 mu Kwezi ! Element yasezeye muri 1:55AM

Latest from Imyidagaduro

Go toTop