Yago yegukanye ibihembo 2 mu mwaka umwe
Umunyamakuru Yago yongeye kwegukana igihembo mu bitangwa na Isango na Muzika nyuma y’icya Karisimbi.
Ubwo hatangwaga ibihembo bya Karisimbi Awards 2023, Yago yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 rishyira ku wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2023, Yago yatwaye ikindi gihembo nanone cy’umuhanzi mwiza w’umwaka.
Muri make twavuga ko uyu mwaka wabaye mwiza kuri Yago nyuma yo gufata umwanzuro wo kwinjira muri muzika.