Saturday, May 11
Shadow

Yago Pon Dat akomeje kugisha inama abakunzi be

Nyarwaya Innocent wamamaye cyane nka Yago, akomeje kugaragaza ko akeneye inama mu bakunzi be nyuma Yuko we abuze icyo ahitamo hatagi yo gukora umuziki, ibiganiro cyangwa kubikora byombi.

 

 

Ubusanzwe uyu musore yamamaye cyane mu biganiro yakoraga, aho yakoreraga ibiganiro kuri shene ya YouTube yitwa Yago Tv Show ndetse byari ibiganiro byakyndwaga na benshi bikaba byaramufashije kwamamara no kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Icyakora mu mwaka ushize, nibwo uyu musore yagaragaje ko usibye gukora ibyo biganiro gusa no kuririmba abishoboye Aribwo yaje gushyira hanze indirimbo ye y’ambere yitwa “Suwejo” ikaba yarabaye isereri mu mutwe ya benshi ndetse ukundwa ku rwego rwiza.

 

 

Saho yagarukiye, kuko uyu musore yakomeje gukora umuziki asa nuretse gukora itangazamakuru cyangwa ibiganiro nkuko yabikoraga. Yakoze imiziki myinshi aho yaje no kumurika Album cyangwa Umuzingo we w’ambere yise “Suwejo” ndetsee akora igitaramo cyo kumurika iyo album kigenda neza.

 

 

Gusa uyu musore yagiye ahura nimbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rwa muzika aho yagiye ahura n’abantu benshi bamuca intege mu muziki we ariko ibyo ntibyigeze bimuca intege kuko yakomeje gukora umuziki aho yavuze ko azashobora imiziki myinshi kugera ubwo abantu bayikunze babishaka batabishaka.

 

 

Kuri uyu wa 3 werurwe 2024 nibwo uyu musore yongeye kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma Yuko asabye inama abafana be. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye abafana be kumuha inama yicyo yakora hagati yo gukora umuziki gusa, gukora ibiganiro gusa, cyangwa kubikora byombi.

 

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko inama ikwiye bari kumuha ari ugukomeza gukora umuziki no gukora ibiganiro mbese akabikora byombi.