Sunday, April 28
Shadow

Byinshi wamenya kuri Korali ‘Umubwiriza’ yasabye abatuye Isi gusiga byose bagasanga Imana

Korali  Umubwiriza yatangiye umirimo wo kuririmba mu mwaka w’i 1989 iwukorera mu karere ka rubavu mu Murenge wa Rubavu.Ni Korali ifite indirimbo nyinshi  zose zifata imitima y’abazumva kubera ubuhanga n’amavuta biba bizigize.

‘Umubwiriza’ iherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Hari Igihe cyageze’ ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho yakirwa neza n’abakunzi bayo n’abandi bose bakunda umurimo w’Imana kuko mu gihe imaze kuri YouTube kuva twakora iyi nkuru imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 22 [22k Views].

 

 

BYINSHI WAMENYA KURI KORALI ‘UMUBWIRIZA’ IKORERA UMURIMO W’IMANA MU ITORERO RYA ADEPR MU KARERE KA RUBAVU.

Korali Umubwiriza , igizwe n’abagabo 53 n’abagore 54.Ni Korali yasohoye indirimbo ya mbere mu buryo bw’amajwi mu mwaka wa 2010 aho muri ibyo bihe indirimbo zashyirwaga kuri ‘Band’  zigashyirwa no kuri Radiyo.Mu mwaka wa 2016 yasohoye amashusho y’indirimbo 11 zishyirwa ku rubuga  rwa YouTube, gusa  ziza gukurwaho kuko zitari kuri YouTube Channel yabo bwite nyuma ziza kongera gusubizwa kuri YouTube.

Kugeza ubu Korali Umubwiriza ifite  amashusho y’indirimbo 6 aho imaze  gushyira indirimbo imwe yasohokeye kuri Channel yabo ndetse bari guteganya ko tariki 15 Werurwe bazashyira hanze indi ndirimbo ya Kabiri.

URETSE KURIRIMBA KORALI ‘UMUBWIRIZA’ IFASHA ABA BABAYE

Umwe mu bagize iyi Korali aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Tugira umwihariko wo gufasha, kuremera abantu hirya no hino. Imana yakoranye natwe imirimo ikomeye kuko nyuma y’intambara y’abacengezi yibasiriye Akarere kacu ka Rubavu, yadusigiye ubuzahare benshi twasigaye turi imfubyi kandi n’amazu yarasenyutse.Nyuma y’ibyo byose rero twashishikarije abagabo n’abasore gukora tukiyubaka abadafite akazi tubajyana kwiga imyuga, nyuma y’igihe runaka rero byaje gukunda ubu tuvugana, abagabo bose bo muri Korali ‘Umubwiriza’ bafite amazu yabo batuyemo.Muri make tubayeho neza”.

Yakomeje agira ati:”Umubwiriza’ kandi turangwa no kwitanga cyane cyane mu kubaka insengero zo mu Itorero rya ADEPR ku Midugudu imwe ni mwe. Dukunda Kandi gutera inkunga  ‘Amakorari’ aba akeneye kugura ibyuma bya muzika”.Korali Umubwiriza ivuga ko intego yayo ari “Ukwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana no gukomeza gushishikariza abantu kuza kuri Yesu”.

Umubwiriza barasaba ”Abantu batarakizwa, gutekereza kabiri rwose, bakareka ibyo barimo bagahunga umujinya uzatera iyi Si, bagahungira kuri Yesu kuko niwe gisubizo cy’iyi Si ya none”. Basezeranyije abakunzi babo ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo babahe indirimbo nziza.