Kuri uyu wa Mbere Tariki 11 Werurwe 2024 nibwo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba hagaragaye umunyeshuri wazanye uruhinja rw’iwabo ku ishuri.Uyu mwana wari wanze gusiba yageze ku kigo yakirwa neza arahembwa.
Amakuru twahawe n’umwe mu barezi barerera kuri iki kigo cya GS Rambo witwa Nirere Judith, yahamyaga ko yabonye kuri uyu mwana mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ahetse murumuna we w’uruhinja avuga ko “Mama ahora ambwira ngo nsibe ishuri cyangwa njyeyo rimwe na rimwe, akavuga ko n’ubundi ntacyo nzaba”.
Uwiringiyimana Ibrahim waje ahetse murumuna we, yasanze bagenzi be barangije gufata ifunguro rya saa sita biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikigo butegeka ko bamutekereza ibye , umukozi wita ku isuku akarera umwana naho we akajya mu ishuri.
Nyuma y’aho, Niyonsaba Martin umuyobozi w’ikigo cya GS Rambo yashyize hanze amafoto amugaragaza ari guhemba Uwiringiyimana Ibrahim ibikoresho by’ishuri.
Niyonsaba Martin yanditse ati:”
GS RAMBO yo mu Karere ka Rubavu. IBRAHIM WIGA (P2) wasigiwe umwana akanga gusiba ishuri akaza amuhetse, nyuma yo gutumiza umubyeyi akaganirizwa ndetse akanasabwa guheka umwana kugirango Ibrahim yige,IKIGO cyashimiye Ibrahim kiranamuhemba byigisha abandi gukomera ku ishuri”.
Kuri iki kigo cya GS Rambo, hasanzwe gahunda yo kujya gushaka abandi bana bataye ishuri igakorwa n’abanyeshuri n’ubuyobozi bw’Umudugudu. Ibrahim yabaye urugero muri bagenzi be , umubyeyi we asabwa kutazongera gushaka kumubuza amahirwe yo kwiga.
https://twitter.com/MartinNiyonsaba/status/1767217569092481259?t=AKnKRQJjgVj6I1ikL4HBtg&s=19