Yageze muri kaminuza amarira amafaranga ye abakobwa baramwanga ! Inkuru y’urukundo rwa Ian wakunze benshi akababura uwo ahisemo bakamutera inda

07/11/2023 10:21

Umusore witwa Ian yavuye imuzi inkuru ye y’urukundo  nyuma y’aho umukunzi we yizeraga cyane amutengushye akamuca inyuma ubwo yari arwaye Pararize.

 

Uyu musore amazina ye asanzwe yitwa Ian Wakesa ni umunyeshuri wiga ibijyanye na mudasobwa muri Kaminuza ya MOI.Yemeza ko yari afite urukundo rudasanzwe k’umukobwa bakundanaga cyane ndetse rwose ngo byari amata n’ubuki , urukundo rwabo rwagereranywaga n’indabo z’iroza.

 

Ian yemeza ko ibintu byaje guhinduka ubwo yagiraga ikibazo cya ‘Depression’ iyo ndwara igatuma aba Pararize , amaboko , amaguru ndetse n’umunwa ntujye ubasha kuvuga.Muri uku gushengurwa n’uburwayi , umukunzi we nawe yahise atwita inda y’undi musore arangije aramusiga, amusigana umutima ushengutse.Muri iyi nkuru ye, Ian yemeza ko yatewe Depression no kuba yarashakaga gushimisha abakobwa babiri icyarimwe ubwo yari muri kaminuza.

 

 

Mu magambo ye yagize ati:”Mu byukuri , uburwayi bwanjye bwa Depression, bwaje mu mwaka wanjye wa mbere wa Kaminuza aho nashakaga gushimisha abakobwa babiri icyarimwe,hari mu 2019.Ibi byo gushaka gushimisha abakobwa babiri , nabikoze mbere y’uko mpura n’umukunzi wanjye twari turi kumwe.

 

 

Rimwe na rimwe , nafataga abo bakobwa nkabasohokana , nkabajyana kurya, nkabagurira utuntu bakeneye ndetse nkabaha n’andi mafaranga yo kwifashisha arimo no kubishyurira ibitaramo bitandukanye.Narabikoze ariko ntabwo byigeze bimpira.Nyuma rero naje kurwara Depression gusa  ntabwo yigeze iza uwo mwanya , yagiye iza gake gake mu bwonko bwanjye ku buryo ubwo nemeranyaga n’umukunzi wanjye nari naramaze kurwara Depression yarangezemo neza ariko ntabyo nzi”.

 

 

Uyu musore yemeza ko yatangiye kujya atuka abantu atabizi , akajya yiba imyenda y’abakobwa atabizi mbese ngo akitwara nk’ufite ikibazo.

 

Yagize ati:”Natangiye Kujya niba imyenda y’abakobwa aho yanitse, nkayihisha rimwe na rimwe nkisanga ndimo gutuka abantu ntazi uko byaje.Numvaga nshaka ko abakobwa bahangayika cyane muri icyo gihe ariko ubwonko bwanjye ntabwo bwari buri hamwe.Urukundo rwanjye n’umukunzi wanjye rwari rumeze neza kugera ubwo nagiraga ikibazo agahita ahamagara mama.Umubyeyi wanjye yahise anjyana kwa muganga byihutirwa”.

 

 

Bamugejeje kwa muganga basanze arwaye indwara yitwa Organic Brain Syndrome, imwe mu ndwara zifata mu mitekerereze y’umuntu [ Bipolar Disorder ].Ian yamaze kwa muganga ibyumweru bitatu , avamo kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amfaranga yari atangiye kwiyongera.Nyuma y’amezi atatu , Ian atava ku karago, umukunzi we yahise ahitamo kwigendera akamusiga wenyine.

 

 

Ian ati:”Hashize amezi 3, nagiye kubona mbona ubutumwa kuri watsapp [Video] , abanyeshuri twiganaga muri kaminuza bari kunsengera cyane , abo banyeshuri ntabwo nigeraga mbavugisha kuko nariyemera.Nkimara kureba ayo mashusho nahise ngira imbaraga maze ndahaguruka mva muburibwe numva ndakize neza neza”.Ian yemeza ko yaje gukira Pararize yari yaratewe na Depression y’abakobwa yakunze ashaka kubareshya bose.

 

 

Uwo bakundanaga nawe yari yaragiwe yaratewe inda n’undi musore.Yemeza ko urukundo yakundaga uwo mukobwa rwamutegetse kujya ajya kumusura aho yari atuye ngo na cyane ko yizeraga ko nawe yamukundaha cyane.

 

INKURU YE IRANGIRA BAVUGA KO , KUGEZA UBU ARIMO GUFATA IMITI AKOMEZA KWIRINDA ICYAZONGERA GUTUMA ARWARA ‘DEPRESSION’.

Ese ni irihe somo wakura muri iyi nkuru ya Ian ?

Isoko: Pulse

Advertising

Previous Story

Nyamasheke: Abasore babiri bavukana barakekwaho kwica nyina bamunigishije umugozi kubera amasambu

Next Story

Wema Sepetu niwe wumukunze urukundo nyarwo kuko yari akennye ! Ifoto ya Diamond Platinumz na Wema Sepetu ikomeje kuvugisha benshi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop