Nyamasheke: Abasore babiri bavukana barakekwaho kwica nyina bamunigishije umugozi kubera amasambu

07/11/2023 08:54

Abasore babiri b’imyaka 23 na 18 bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo barakekwaho kwica nyina bamunigishije umugozi.

 

Aya makuru y’aba basore babiri bavukana bakekwaho kwica nyina bamunize yamenyekanye ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023 aho yatanzwe na murumuna wabo w’imyaka 13.Amakuru aturuka muri aka gace yemeza ko aba basore bari bafitanye amakimbirane na nyina ashingiye ku mitungo ndetse bikavugwa ko bamwishe kubera ko yari yaranze kubagabanya isambu.

 

 

Nyuma y’uko murumuna wabo atanze aya makuru bahise bafatwa ndetse biyemerera ko bamunigishije umugozi.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvenal yemeye iby’aya makuru.

 

 

Yagize ati:”Barakekwa ariko bakimara gufatwa biyemereye ko aribo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda.Babikoze mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo bahengereye aryamye”. [IGIHE.COM].

 

Abakekwa bahise bafatwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu gihe Iperereza rikomeje.

Advertising

Previous Story

Yashatse gukora udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo

Next Story

Yageze muri kaminuza amarira amafaranga ye abakobwa baramwanga ! Inkuru y’urukundo rwa Ian wakunze benshi akababura uwo ahisemo bakamutera inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop