Umukobwa wari ugiye hanze yageze ku kibuga cy’indege bamwogoshesha ingobe.
Umukobwa wo muri Nigeria, yatangaje ko yababajwe cyane n’abayobozi bo ku kibuga cy’indege bamusabye kogosha ingohe nyuma yo kujya mu cyuma bagasanga si we.
Mu mashusho yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze, uyu mukobwa yavuze ko bamusabye kuba ‘Naturel’ nk’uko agaragara ku rupapuro rwe rw’inzira mu gihe yari we yari yagiye yisize yateye ingohe ndende.
Bashatse kumufasha kuzogosha bakoresheje isizo.Yagize ati:”Kugira ngo Passport yanjye yongere ibe nshya , byansabye kogosha ingohe zose mpaka nzimazeho”.
Benshi bamunenze bavuga ko atari akwiriye kwihindura kugeza ubwo isura ye itabasha kugaragara.