Yabatembagaje ! Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro munama ikomeye

26/05/2024 16:56

Mutesi Jolly yagaragaje ko kuba Umugabane wa Afurika waba umwe aribyo bizatuma ugera ku ndoto zawo.Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yagaragaje ubudasa bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere ye.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Nk’umuntu ukuri muto, wifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi, byari iby’icyubahiro kugira ibyo mvuga”.Yakomeje avuga ko kuba yaratumiwe muri iyi nama y’abiga n’abize muri Oxford Africa ari umugisha.

Ati:”Nagize amahirwe yo gusangiza abagize uyu muryango amasomo menshi y’inkuru y’Abanyarwanda y’imyaka 30 ishize.Ubwo nakiraga ubutumire byaranejeje , kubasha kubona amahirwe yo kuvugira ahantu nk’aha ariko na none nagizemo n’ikibazo nibaza , ni iki cyo kubagezaho n’uko mfite kubikora”.

Mutesi Jolly yavuze uburyo yasabwe kuba yagaruka ku bijyanye n’imideri cyane ariko we agasaba ko yagaruka ku ngingo ivuga kuri Afurika n’ahazaza hayo .Yavuze ko ubwiyongere bw’abatuye Afurika bukomeje kwiyongera ku buryo muri 2050 abayituye bazaba ari ¼ cy’abatuye Isi yose.

Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko ibyo biha abatuye umubagane wa Afurika gushaka kumenya amateka yawo kugira ngo muri icyo gihe bazabe babasha kumenya ibibahuza kurenza guha umwanya ibibatandukanya.

Muri iki kiganiro yumvikanishije ko imiyoborere ya H.E Paul Kagame ariyo yatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize, ashimangira ko n’ubwo Afurika atari igihugu ariko ko abaturiye umugabane bakwiriye gushyira hamwe.

Iki kiganiro cya Miss Mutesi Jolly cyaranzwe n’urwenya no gusetsa cyane abacyitabiriye barimo ingeri zose ndetse bakagaragaza ko banogewe n’ibyo yababwiye.

Advertising

Previous Story

U Bwongereza ! Bruce Melodie na Element batanze ibyishimo

Next Story

Nicki Minaj yarekuwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop